Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Ikigega cy'amazi. Ifoto: WASAC Ltd.

Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi na Banki y’u Rwanda ishinzwe iterambere, BRD, basinyanye na Banki y’Abarabu y’Amajyambere ngo igurize u Rwanda miliyoni $45 zo kubaka imiyoboro mishya y’amazi no kunganira ubucuruzi buto n’ubuciriritse.

Ayo mafaranga azaterwamo imirwi ibiri, amwe( ni miliyoni $20) ashorwe mu gutunganya uruganda rwa Karenge binyuze mu kurwongerera amazi yo gutunganywa ngo akwizwe mu baturage; n’andi angana na miliyoni $25 yo azahabwa BRD ngo ifashe imishinga mito n’iciriritse kuzamuka.

Kabera Godfrey ahererekanya inyandiko y’iyo nkunga na Fahad Abdullah Aldossari

Miliyoni 20 z’Amadolari zingana na Miliyai Frw 28,9 naho miliyoni $ 25 zingana na miliyari Frw 36,2, ayo yose akazishyurwa mu myaka 20 ku ijanisha rito nk’uko ubuyobozi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi bubivuga.

Mu Murenge wa Karenge hasanzwe haratangijwe gucukura imiyoboro y’amazi asukurwa avanywe mu kiyaga cya Mugesera mu Karere ka Rwamagana.

Iyo mirimo ubu igeze kuri 18%, niyuzura ikazaha amazi meza abatuye aka Karere n’abo mu bice by’Akarere ka Gasabo na Kicukiro bihana imbibi na Rwamagana mu Burasirazuba.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group), Dr. Asaph Kabaasha, avuga ko inkunga bahawe izafasha mu kubaka ibigega bibika amazi no gushyiraho imiyoboro ivana amazi ku ruganda ikayageza ku bigega bituriye abaturage.

Ati: “Kongera ibigega ni igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’amazi cyanecyane mu mpeshyi. Ubu uruganda rwa Karenge rutunganya metero kibe 12,000(m³), imirimo iri gukorwa yo kurwagura izongeraho m³ 36,000. Iyo nkunga tubonye ni iyo kudufasha gukwirakwiza ayo mazi mu baturage.”

Ni mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana ku kiyaga cya Mugesera

Banki y’u Rwanda y’iterambere, BRD, iteganya kuzakoresha amafaranga yahawe mu guteza imbere abagore n’urubyiruko ba rwiyemezamirimo, bakabona uko bateza mbere inganda zabo,bakanongerera agaciro ibyo bakora ngo byoherezwe hanze.

Kampeta Sayinzoga uyobora iyi Banki avuga ko nyuma yo kubona iyo nguzanyo bigiye kubaha imbaraga kugira ngo abacuruzi babone amafaranga.

Ati: “Igihugu cyacu gifite intego ziri hejuru cyane ku buryo amafaranga akenerwa kugira ngo tubigereho aba menshi. Hari anyura muri Leta kugira ngo bigerweho hari n’andi agomba kunyura muri BRD kugira ngo agere ku bikorera.”

Sayinzoga Pitchette Kampeta asinya iby’ayo masezerano.

Avuga ko icyuho gihari ni uko hari abikorera benshi bashaka inguzanyo bityo bikaba ngombwa ko haba ahantu henshi haturuka amafaranga yo kubaha ngo bakore batere imbere.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Kabera Godfrey wasinye ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko inguzanyo bahawe iri mu bwoko bw’inguzanyo nziza zishyurwa ku giciro gito ugereranyije n’izindi kandi ngo igihugu kizishyura neza.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Abarabu ishinzwe iterabere, BADEA, Fahad Abdullah Aldossari avuga ko bafitanye umubano mwiza n’u Rwanda kuko kuva mu mwaka wa 1974 bamaze kurutera inkunga ya  miliyoni $ 300.

Iyo nkunga yashyizwe mu mishinga y’ibikorwa remezo n’ahandi hagamijwe gufasha igihugu gutera imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version