Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Byabereye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kigembe.

Mu Mudugudu wa Syombo, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Kigembe muri Gisagara hafatiwe abagabo batatu bakurikiranyweho kwica umucuruzi bamuciye ijosi ubwo bamutegeraga muri sentere ya Nyaruteja atashye avuye gucuruza.

Polisi ikorera muri aka gace ivuga ko uwo mugabo w’imyaka 21 yitwaga Athanase Abijuru, akaba yari asanzwe acuruza inyama, akagira n’aho abantu bagurira icyayi n’amandazi bita kantine yari yarise ‘Umurangaza’, ijambo riva ku mvugo ‘kurangaza abagenzi’.

Mu ijoro ryo kuwa 29 rishyira uwa 30, Ugushyingo 2025, nibwo umurambo w’uwo mugabo basanzwe aho bari bamwiciye, bikaba bigaragara ko yatezwe igico abantu bamuca ijosi.

Ubuyobozi bw’aho byabereye buvuga ko uwo mucuruzi yiciwe ahantu hajimye ubwo yari atashye, hakaba hari bitaruye ingo kandi hateye ikawa.

Abamwishe banamwambuye amafaranga ye baranduruka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Kamanzi Hassan, yabwiye itangazamakuru ko amakuru uru rwego rufite avuga ko abishe uriya mugabo babikoze nkana kuko bari ‘bamaze iminsi bamuhigira kuzamuhana’.

Chief Inspector of Police( CIP) Hassan Kamanzi.

Ati: “Mu bafashwe barimo umugabo wahoraga amubwira ko azamwihimuraho, uwo yahoraga avuga ko yababajwe n’uko aherutse kubafungishiriza umwana.’’

Kamanzi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kibirizi gukorerwa isuzuma, abakekwaho kumwica bo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyanza, mu gihe iperereza kuri bo rigikomeje.

Uwapfuye asize umugore n’umwana umwe.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha nk’icyo iyo gihamye ugishinjwa

Igihano cy’ubwicanyi mu Rwanda ni igifungo cya burundu. Iki gihano giteganywa n’Ingingo ya 107 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.

Ingingo nyamukuru zerekeranye n’iki gihano:

Igihano cy’igifungo cya burundu: Iyo umuntu ahamijwe icyaha cyo kwica undi abishaka, ahanishwa igifungo cya burundu.

Mbere y’umwaka wa 2007, u Rwanda rwari rufite igihano cy’urupfu, ariko cyavanyweho, maze igihano cya burundu gisigara ari cyo cyihanishwa ibyaha bikomeye birimo n’ubwicanyi.

Iyo hari umuntu uhamijwe icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi gisanzwe gihanishwa igifungo cya burundu, we aba ashobora guhanishwa gufungwa imuaka 25.

Ikindi ni uko uretse igihano cy’igifungo, uwahamijwe icyaha cy’ubwicanyi ashobora no gutegekwa gutanga indishyi z’akababaro ku miryango ya nyakwigendera.

Ubushinjacyaha n’Inkiko mu Rwanda bakunze gushingira kuri iyi ngingo ya 107 mu manza zerekeye ubwicanyi, aho abahamijwe ibi byaha bahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version