Abihaye Imana Bakoze Umwiherero K’Ubumwe Bw’Abarundi

Abahagarariye imiryango ya kidini mu Burundi bahuriye i Bujumbura baganira uko barushaho kuzamura umubano n’ubumwe mu Barundi kandi basaba Imana kubibafashamo.

Iki gikorwa cyateguwe n’ishami ry’Umuryango witwa Ministère africain de la compassion ukorera mu Burundi.

Amadini hafi ya hose ku isi agira uruhare mu guhuza abaturage ariko nanone amateka yerekanye ko hari aho amadini yagiye aba imbarutso y’urwango mu baturage ndetse bakicana.

Abanyapolitiki bazi gushishoza bakora uko bashoboye bakabana neza n’amadini kuko afasha Politiki gushyira abaturage ku murongo, akagabanya imyitwarire ihungabanya umudendezo mu baturage.

- Advertisement -

U Burundi buri mu bihugu byaranzwe n’amateka y’amacakubiri ashingiye ku moko no ku nyungu za Politiki.

Bisa n’aho ababuyoboye muri iki gihe basanga amadini yagira uruhare mu kongera guhuza abaturage.

Kimwe mu bibyerekana ni uko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye n’umufasha we Angelique Ndayishimiye badasiba Misa.

Abanyamadini bitabiriye ibi biganiro.

N’ubwo amadini asaba abayoboke bayo kwirinda ibyaha mu rwego rwo gushimisha Imana nayo ikazagenera igihembo( kujya mu ijuru cyangwa kuba muri Paradizo), Politiki nayo igasaba abaturage kwirinda ibyaha kugira ngo badafungwa kandi bakabyirinda kugira ngo nabo batekane, byombi( politiki n’amadini) biharanira umutuzo mu bantu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version