Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abikorera Badufasha Byinshi Mu Guhangana N’Indwara- PM Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abikorera Badufasha Byinshi Mu Guhangana N’Indwara- PM Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 March 2023 11:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishimira abikorera ku giti cyabo kubera umusanzu batanze kandi bagitanga mu kurwanya indwara na COVID-19 by’umwihariko.

Dr. Ngirente yabivugiye mu nama yihariye yamuhuje n’abandi bafatanyabikorwa b’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ubwo yababwiraga umuhati warwo mu guhangana n’indwara no guha abaturage uburyo buboneye bwo kwivuza.

Iyi nama yihariye ni imwe mu zindi zigize inama ngari imaze igihe yiga uko ibihugu bikennye byafashwa kuva mu manga y’ubukene.

Ni inama y’Umuryango w’Abibumbye imaze igihe ibera i Doha muri Qatar yiswe Least Developed Countries.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku byerekeye ibyo u Rwanda rukorana n’abafatanyabikorwa barwo, Minisitiri w’Intebe Ngirente avuga ko mu bihe bya COVID-19, Guverinoma yakoranye n’abantu batandukanye n’ibigo kugira ngo abaturage babone inkingo.

Ashima ko umubare ugera cyangwa urenga 70% w’Abanyarwanda bakingiwe.

Muri uru rwego kandi u Rwanda ruri hafi gutangira gukorera inkingo ku butaka bwarwo.

Ni mu rwego rwo gufasha abatuye gukingirwa igihe cyose byaba bigaragaye ko bubarijwe n’indwara.

Izo nkingo zizaba ari z’indwara zitandukanye harimo na Malaria, COVID-19 n’igituntu.

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe Edoaurd Ngirente avuga ko u Rwanda ruri gukora uko rushoboye kugira ngo rugire urwego rw’ubuzima rushimitse.

Urwego rw’ubuzima ruhagaze neza, rufasha abaturage kugira ubuzima bwiza butuma bakora bakiteza imbere.

Mu rwego  rwo kwirinda ko Abanyarwanda bagira ubuzima bubi bitewe no kurya cyangwa kunywa ibiribwa cyangwa imiti byanduye, u Rwanda rwashyizeho ikigo kitwa  Rwanda Food and Drug Authority (Rwanda FDA).

Iki kigo gikorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu kunoza imikoranire kugira ngo abahanga bo muri uriya muryango bafashe abo mu Rwanda kunonosora ubumenyi no gusigasira imikorere ya kiriya kigo.

Muri uru rwego u Rwanda rukorana na Ghana nk’igihugu cyateye imbere mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti.

Bidatinze mu Rwanda hatangira gukorera ikigo gihugura abahanga mu gukora imiti, kuyisuzuma ndetse n’ibiribwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima naryo rikorana n’inzego z’u Rwanda mu kubakira ubushobozi inzego z’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rukorana n’abandi bafatanyabikorwa  barwo mu iterambere kugira ngo rwubake kandi rusigasire urwego rw’ubukungu muri rusange.

Ngirente avuga ko mu mikorere yose ya Guverinoma y’u Rwanda, itajya ishyira ku ruhande abikorera ku giti cyabo.

Ati: “ Ibyo dukora byose, twirinda ko hari umuntu twasiga inyuma kandi intego yacu ni ukugira ngo urwego rw’ubuzima ruzabe urwego rwihagazeho, rutajegajega binyuze mu gukorana n’abikorera ku gito cyabo.”

Ashima abafatanyabikorwa b’u Rwanda barimo Banki y’u Burayi y’ishoramari( European Investment Bank) n’abandi.

TAGGED:AbatanyabikorwafeaturedInamaMinisitiriNgirenteUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya ‘Yahagaritse’ Gutumiza Amata Muri EAC
Next Article Kigali: Uvugwaho Kwica Umugore We Amuciye Ijosi YAFASHWE
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?