Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Prudence Sebahizi yabwiye abikorera ku giti cyabo ko u Rwanda rwahize ko mu myaka itanu iri imbere rugomba kuba rwohereza hanze ibintu bifite agaciro ka Miliyari $7 zirenga.
Yababwiye ko bizasaba ko bakora cyane kuko mu mwaka wa 2024, rwohereza hanze ibifite agaciro ka Miliyari $5 zirengaho gato.
Sebahizi yabwiye abikorera ku giti cyabo bari baje mu nama yabahuje na Minisiteri ayoboye na RDB yiswe CEO Forum ko gahunda ya kabiri ya gahunda ngari ya Guverinoma y’iterambere rirambye isaba ko ibikorwa muri iki gihe byongerwamo imbaraga.
Avuga ko kugira ngo bikorwe neza, ari ngombwa ko umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereza hanze, ukubwa kabiri.
Kuri we, ubukungu bw’u Rwanda ntibwatera imbere nta ruhare abikorera ku giti cyabo babigizemo.
Francis Gatare uyobora RDB avuga ko batumiye abikorera ku giti cyabo mu rwego rwo kubafasha gutekereza uko bakorana kugira ngo bateze imbere urwego rw’abikorera muri gahunda y’iterambere rirambye, NST 2.
Kuri we, icy’ingenzi ni ukureba ibyakorwa kugira ngo imikoranire inoze ikomeze.
Gatare ati: “ Turarebera hamwe ibitagenda neza tubinoze turebe n’ibigenda neza tubiteze imbere”.
Jeanne Mubiligi uyobora Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo yasabye bagenzi be gukorana na Leta muri NST 2, bigakorwa binyuze mu guteza imbere imishinga iteza imbere abaturage kandi ikagirira igihugu akamaro karambye.
Yemeza ko ari ngombwa ko abikorera bamenya icyo Leta ibifuzaho ngo igihugu gitere imbere, bigakorwa binyuze mu kuganirwaho na buri wese bireba.
Ati: “Ndashima abo dukorana muri uru rugaga kubera umuhati wabo mu gukorana na Leta mu nyungu z’umuturage”.
Mu mwaka 2016 nibwo u Rwanda rwinjiye mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, iri rikaba isoko rya bugufi rugomba kugezaho ibyo rukora.
Ni umuryango kandi washyizeho amabwiriza avuga ko ibihugu bigize uyu muryango bigomba gushyiraho isoko rusange, ibyo bise Common Market.
Mu mwaka wa 2013 hashyizweho amasezerano( protocol) avuga ko mu myaka icumi hagombaga gushyirwaho ifaranga rukumbi, ariko biracyanozwa.
Ibyo ariko ntibibuza abacuruzi kureba aho ari ho hose muri aka Karere hatanga amahirwe mu ishoramari.
Ikibazo kikigaragara ni uguhuza amategeko mu bucuruzi bw’ibihugu bigize uyu muryango kuko hari ubwo hatangazwa ko Tanzania idacuruzanya na Uganda,Uganda idacuruzanya na Kenya ibintu bimwe na bimwe, bamwe bakavuga ko biterwa n’uko ibikorerwa mu gihugu runaka biba bitujuje ubuziranenge cyangwa byiza amategeko agenga ubucuruzi nyambukiranyamipaka.
Abacuruzi bo mu Rwanda kandi basaba kureba niba nta handi muri Afurika haboneka amahirwe yo gushoramo, bigakorwa binyuze mu kumenya ibyo isoko ry’Afurika risaba.
Jeanne Mubiligi uyobora PSF avuga ko abibimbuye mu rugaga rw’abikorera ku giti cyabo bishimiye kuganira na Leta uko bafatanya nayo mu guteza imbere igihugu.