Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‘Abikorera’, Traffic Police, REG…Inzego Zivugwamo Ruswa Kurusha Izindi Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

‘Abikorera’, Traffic Police, REG…Inzego Zivugwamo Ruswa Kurusha Izindi Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2022 11:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bwatangajwe kuri uyu wa  Gatatu taliki 07, Ukuboza, 2022 bwasanze urwego rw’abikorera ku giti cyabo ndetse n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda ari zo nzego za mbere mu kwakira ruswa.

Urundi rwego Transparency International Rwanda yasanze abantu baruvugaho kwakira ruswa ni Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ingufu, REG.

Hakurikiraho inzego z’ibanze, zigakurikirwana WASAC n’izindi.

Albert Kavatiri  ushinzwe ubushakashatsi muri Transparency International Rwanda, avuga ko kuri iyi nshuro bashoboye kugera ku makuru afatika kurusha uko byagenze mu myaka ibiri ishize kubera ko ubu COVID-19 yagenjeje make.

Ikindi kandi ngo ni uko muri uyu mwaka abantu bavuye mu ngo zabo bajya kwaka serivisi bityo bituma abashakaga kwaka ruswa babikora.

Mbere kwegerana ntibyari byemewe.

Ikindi kandi ngo ni uko byafashije abashakashatsi kumenya uko ruswa imeze mu bacuruzi.

Kavatiri avuga ko mu bushakashatsi basanze abagabo ari bo bakunze kugaragara muri ruswa haba mu kuyaka cyangwa kuyitanga kubera ko n’ubundi abagabo ari bo baba mu nzego z’ubuzima bw’igihugu kurusha abagore.

Abatumiwe muri iyii nama bari bakurikiranye ibyavuye muri ubu bushakashatsi

Ikindi cyagaragaye ni uko abakwa ruswa ari abantu binjiza Frw 31,000 ku kwezi,  bikaba bivuze ko abakene ari bo bakwa ruswa ngo bahabwe serivisi bityo bakadindira mu iterambere.

Albert Kavatiri avuga ko mu bushakashatsi bwabo babaza abantu uko bumva ruswa iteye muri rusange( perception) nyuma bakabazwa niba nabo barayihawe( experience).

Ku byerekeye uko abantu babona ruswa mu nzego, abantu bavuga ko ruswa izamuka.

Ngo iva hasi cyane izamuka igana hejuru, kandi iyo bigeze hejuru biba bishobora no kujya hejuru cyane.

Transparency International Rwanda kandi yasanze no mu kurwanya ruswa harabaye kudohoka kuko  byavuye kuri ‘very effective’ bijya kuri ‘effective,’ bivuze ko hari impamvu zituma kuyirwanya bigabanuka.

Ikindi ni uko abantu 23.50% batse ruswa, ariko abagera kuri 5% aba  ari bo bayitanga.

Abasigaye ntacyo bayivuzeho

Ugeraranyije no  mu mwaka wa  2012,  ruswa yari 12.69%  ariko mu mwaka wa 2022 abayitanze cyangwa abayisabye bangana na  29.10%, bikerekana ko yazamutse.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abikorera ku giti cyabo ndetse na Polisi ari bo baza ku mwanya wa mbere mu bya ruswa

Albert Kavatiri yanenze ko urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda rukomeje kuza ku mwanya wa kabiri  cyangwa uwa mbere, ntirujye hasi.

Ati: “ Polisi izakore ubushakashatsi imenye impamvu uru rwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda ruhora ruza mu  myanya ya mbere mu kuvugwamo ruswa. Polisi muri rusange ikora neza ariko ishami ryo mu muhanda ntawamenya ikibazo igira.”

Ku byerekeye REG na WASAC, Transparency International Rwanda yavuze ko kuba zaraje mu nzego zigaragaramo ruswa ku myanya ya mbere byarabatangaje.

Icyakora  ngo bishobora kuba nabyo bifitanye isano n’ingaruka za COVID-19, bikaba ari ibintu bagomba kuzakoraho ubushakashatsi.

Hagati aho kandi hari n’ahandi hagaragara ruswa nko muri za Banki aho abantu baha ruswa abantu ngo barebe uko umushinga wabo wazahabwa inguzanyo.

Abacamanza nabo si shyashya kuko bagaragaye mo ruswa.

Transparency International Rwanda isaba ko hakongerwa uburyo bwo kugenzura imikorere y’ibigo biba byagaragayemo ruswa, igasaba ko ahantu nk’aho hacungiwa hafi.

Ngo hari ubwo hashyirwaho ingamba ariko ntihakurikiranwe ko zikurikizwa neza.

Ubu bushakashatsi bwasanze ruswa nyinshi muri rusange iribwa n’abo mu nzego z’ibanze

 

TAGGED:featuredPolisiREGRuswaTransparencyWASAC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Hari Abakorera Permis ‘Bagerageza Amahirwe’
Next Article Yasabye Urukiko Gushyira Mu Bikorwa Igihano Cy’Urupfu Rwamukatiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?