Abimukira Ba Mbere Bazava Mu Bwongereza Bategerejwe Mu Rwanda

Amakuru aravuga ko hari abimukira 100 bamaze gutoranywa n’abayobozi b’Ubwongereza bategerejwe mu Rwanda muri Mata, 2024 mu gihe nta gihindutse.

Ni ibyatangajwe n’urubuga rusanzwe rutangaza ku Rwanda ibintu byizewe bitangazwa binyuze kuri X rwitwa Facts on Rwanda.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko abashinzwe imyiteguro yo kwakira abo bantu batangaje ko igeze kure.

- Advertisement -

Ndetse ngo n’inzu ziri kububakirwa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro zigeze kuri 75% zuzura.

Ikindi ni uko Ubwongereza bwemeje ko buri mwimukira uzemera kuza mu Rwanda kugira ngo ibye byo kwaka ubuhungiro mu Bwongereza bibanze bisuzumwe, azajya ahabwa amapawundi 3,000.

Doris Picard Uwicyeza yabwiye RBA ko u Rwanda rwakoze ibyo rugomba gukora kugira ngo abazarugana bazasange biri ku murongo.

Ni ibireba u Rwanda mu rwego rw’ibizatunga abo bantu, aho bazaba ndetse n’ibirebana n’amategeko.

u Rwanda kandi ruvuga ko ruzakomeza gufasha abazarugana bose barushaho ubuhingiro cyangwa ubundi bufasha nk’uko rwabikoze ubwo rwakiraga abimukira bavaga muri Libya aho bari babayeho nabi ubu bakaba bacumbikiwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version