Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yemeye ko u Rwanda rwakiriye abimukira barindwi boherejwe na Amerika.
Mu minsi ishize Taarifa Rwanda yari yagerageje kuvugana na Makolo kuri iyo ngingo kuko hari amakuru yatugeragaho gusa nta gisubizo ako kanya cyahise kiboneka.
Hagati aho, inkuru ya The Guardian ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeza ko bariya bantu bamaze kugera mu Rwanda.
Byakozwe bishingiye ku masezerano Amerika yasinyanye n’u Rwanda arimo ibyo kurwoherereza abo bimukira.
Ibindi bihugu biri muri ubu bufatanye ni Sudani y’Epfo n’ubwami bwa Eswatini.
The Guardian yanditse ko Yolande Makolo yayibwiye ati: “Itsinda rya mbere ry’abimukira bageze mu Rwanda hagati muri Kanama. Batatu muri bo bagaragaje ubushake bwo gusubira mu bihugu baturukamo, mu gihe abandi bane bifuje gutangira no gukomeza ubuzima mu Rwanda”.

Mu ntangiriro za Kanama, 2025 nibwo Yolande Makolo yemereye itangazamakuru mpuzamahanga ko rwiteguye kwakira abimukira 250 bazaturuka muri Amerika.
Abo ruzakira ruzabaha amahugurwa yabafasha kwiteza imbere, ubuvuzi n’icumbi.
Kwakira abo bimukira bikozwe hagati ya Kigali na Washington nyuma y’uko amasezerano nk’ayo u Rwanda rwari rwaragiranye n’Ubwongereza yapfiriye mu iterura.
Byatewe n’icyemezo cya Guverinoma itegeka Ubwongereza muri iki gihe.
Iy’u Rwanda yo ivuga ko yashyize ku murongo ibintu byose yiyemeje gukora hashingiwe kuri ariya masezerano.
Ku byerekeye abimukira baturutse muri Amerika, hari amakuru avuga ko iki gihugu kizaha u Rwanda amafaranga yo gufasha ngo abo bantu babeho ‘neza’.
Nta ngano yayo iramenyekana.
Ikindi tutaramenya ni amazina, igitsina n’ubwenegihugu bw’abo bantu u Rwanda rwamaze kwikira.