Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ab’Irondo Ry’Umwuga Muri Nyarugenge Bakubitiye Umuturage Mu Muhanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Ab’Irondo Ry’Umwuga Muri Nyarugenge Bakubitiye Umuturage Mu Muhanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 July 2021 2:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Video yaraye icicikana ku mbuga nkoranyambaga ariko twashoboye kumenya aho yafatiwe, irerekana abakora irondo ry’umwuga bakurubana umuturage hasi. Byabereye mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Gasanteri kitwa Karama.

Amakuru dufite avuga ko uriya mugabo bamusanze ari kubakira umwe mu baturanyi ari  kumwe na bagenzi be hanyuma basanga atambaye agapfukamunwa.

Umwe mu bakorana n’inzego z’umutekano mu Mudugudu wa Karama yabwiye umunyamakuru wa Taarifa ko abashinzwe irondo ry’umwuga bananiwe kwihanganira imyitwarire n’imvugo z’uriya musore ahubwo bakora ibintu bidakwiye.

Ngo bisa n’aho yari agamije kubagusha mu mutego, bagakora ibidakwiye kandi bigafatwa video.

Uwaduhaye aya makuru utashatse ko dutangaza amazina ye anenga ibyo bariya bantu bakoze, akavuga ko bidakwiye umuntu ukora kinyamwuga.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twahamagaye (Rtd)Captain Youssouf Kabiligi uyobora Inkeragutabara mu Karere ka Nyarugenge kuko ari we ufite mu nshingano imyitwarire y’abashinzwe irondo ry’umwuga dusanga telefoni ye ntiri ku murongo.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza twamuhamagaye ngo agire icyo atubwira kuri ibi byakorewe umwe mu baturage be, adusubiza ko ‘ari mu nama y’umutekano.’

Abaturage barahohoterwa…

Ibivugwa mu Mugudugu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Mu Murenge wa Karangazi byo guhohotera umuturage bije mu gihe nta gihe kinini gishize hari banyamakuru babiri ba Flash FM bakubiswe n’abasore bivugwa ko bari  kumwe n’Umukuru w’umudugudu washyizeho bariyeri bakumira abaturage ngo ntibajye kuvoma kuko ari ‘Guma mu Rugo.’

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha bwaraye butangaje ko bwataye muri yombi uriya mukuru w’umudugudu witwa Kalisa Sam.

Akarere ka Nyagatare n’aka Nyarugenge turi mu turere 11 turi muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

Ibi biri gukorwa mu gihe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu JMV Gatabazi aherutse kwihaniza abayobozi cyane cyane abo mu nzego z’ibanze ababuza guhohotera abaturage muri ibi bihe bitaboroheye.

TAGGED:featuredKigaliNyarugengeUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mudugudu Uvugwaho Gukubita Umunyamakuru I Nyagatare ‘Yafunzwe’
Next Article Polisi Yihanangirije Abahohotera Abaturage Muri Guma Mu Rugo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?