Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abishe Jamal Kashoggi Batorejwe Muri Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Abishe Jamal Kashoggi Batorejwe Muri Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 June 2021 9:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu bane  bagize uruhare mu kwica umunyamakuru wa The Washington Post Jamal Kashoggi muri 2018 batorejwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nk’uko byatangajwe na The New York Times kuri uyu wa Kabiri tariki 22, Kamena, 2021.

Abishe Jamal Khashoggi bari baratojwe n’ikigo cyo muri Amerika kitwa Tier 1 Group, amasezerano cyagiranye na bariya bantu akaba yaremejwe n’Ibiro by’Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga.

N’ubwo The New York Times ibyemeza, umuvugizi wa biriya biro witwa Ned Price avuga ko urwego ahagarariye rudashobora kuvuga ku masezerano rwagiranye n’ikigo mpuzamahanga ashobora kuba yarateje ikibazo cyashyizwe mu itangazamakuru.

Ikigo Tier 1 Group gicungwa n’ikindi kitwa Cerberus Capital Management kikaba gifitanye amasezerano na Arabie Saoudite yo gutoza abarinda umutekano w’abayobozi bakuru ba buriya bwami.

Price avuga ko Politiki y’Amerika ku bubanyi n’amahanga yabwo na Arabie Saoudite ishingiye ku kubaha amategeko no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Jamal Khashoggi

Jamal Khashoggi yahungiye muri Amerika avuye iwabo muri Arabie Saoudite mu mwaka wa 2017.

Yari ahunze ubwami bw’aho kubera ko bwari bwaratangiye kumurakarira kubera ko yabunengaga.

Aho agereye muri Amerika yakomereje umurimo we mu kinyamakuru The Washington Post.

Inyandiko yacishiga muri iki kinyamakuru kiri mu bikomeye muri kiriya gihugu zerekanaga intege nke z’ubwami bwa Arabie Saoudite cyane cyane iz’igikomangoma cyarazwe ubwami Mohammed bin Salman.

Khashoggi yavugaga ko ubutegetsi bw’i Riyadh (Umurwa mukuru wa Arabie Saoudite) butubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Icyarushije ho kurakaza ubwami bwa kiriya gihugu ni uko Jamal Khashoggi yigeze kuba inkoramutima yabwo, akaba yari azi uko bukora n’amabanga yabwo.

Abanyarwanda bavuga ko kumenya akari mu nda y’ingoma iyo bitakwishe bigukiza.

Khashoggi byabanje kumukiza ariko nyuma biza kumukoraho.

Ubwo yari agiye muri Ambasade ya Arabie Saoudite muri Turikiya gushaka impapuro zo kwemererwa gushyingiranwa n’umukunzi we ukomoka muri Turikiya, Jamal Khashoggi ntiyashoboye kugaruka ari muzima!

Abagabo bivugwa ko boherejwe n’igikomangoma cya Arabie Saoudite bamuteze igico baramwica ndetse  hari amakuru avuga ko bamuciyemo ibice bakabishyira muri acide k’uburyo kugeza ubu atigeze ashyingurwa.

Hari mu Ukwakira, 2018.

Raporo yasohowe muri 2019 n’Ibiro by’ubutasi by’Amerika, CIA, yeruye yemeza ko Igikomangoma Mohammed Bin Salman ari we wemeje ko Khashoggi yicwa, abitegeka ba maneko be.

Mohamed Bin Salman

The New York Times ivuga ko muri Amerika hatorezwa abantu bakorera ibigo byinshi ku isi bishinzwe kurindira umutekano abantu bakomeye ariko hari bamwe cyangwa ibigo bakorera bikoresha buriya bumenyi mu kwica inzirakarengane, ikemeza ko hari uruhare Amerika iba yabigizemo ruziguye cyangwa rutaziguye.

Hari abo Amerika Yatoje Bayikoraho…

Abasore bagabye igitero kuri Amerika tariki 11, Nzeri, 2001 bari baratorejwe gutwara indege mu mujyi wa San Diego muri Leta ya  California, USA.

Mu mpera z’umwaka wa 1999 hari abasore bavuye muri Afghanistan bica mu Budage bagana muri Amerika.

Ni itsinda ryari rigizwe na Mohamed Atta, Marwan al-Shehhi, Ziad Jarrah na  Ramzi bin al-Shibh.

Bari baratoranyijwe na Bin Laden ngo bajye muri Amerika bihugure uko batwara indege, bagenzure neza imiterere y’aho bagombaga kuzagaba ibitero by’indege.

Kubera ko bariya basore bari bazi Icyongereza, byaraboroheye kwiga no kwisanisha n’Abanyamerika.

Abarashe kuri World Trade Center bari baratorejwe muri Amerika

Icyabanje kubagora ni ugutumiza amafunguro mu buryo Abanyamerika babikoramo, ariko byaje gukemuka nyuma yo kubihugurwamo na Hani Hanjour.

Kuba Amerika ifite amashuri akomeye kandi yigisha ibintu bitandukanye, bituma hari abantu baturuka hirya no hino baza kuhiga bamwe ubumenyi bahakuye bakabukoresha mu gusenya ibyubatswe igihe kirekire.

TAGGED:AmerikafeaturedKhashoggiUbwicanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yahaye Colonel Muhizi Ipeti Rya Brigadier General
Next Article Abarwanyi Barenga 100 Barimo Aba FDLR Bamanitse Amaboko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?