Abishwe N’Iruka Rya Nyiragongo Bamaze Kuba 31

Inzego z’ubyobozi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zimaze kubarura abantu 31 bishwe n’iruka rya Nyiragongo ryo ku wa 22 Gicurasi, ndetse ibihumbi byinshi by’abaturage bavanywe mu byabo.

Iyi mibare ishobora no kwiyongera kubera ko hari abantu benshi bataraboneka, ndetse n’imitingito ishamikiye ku iruka rya kiriya kirunga ikomeje kuba myinshi mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo. Gusa ubuyobozi bwemeje ko irimo kugenda igabanya ubukana.

Minisiteri ishinzwe itangazamakuru yatangaje ko abantu benshi mu bapfuye “bishwe n’amazuku yamanukaga ku musozi, abandi bahera umwuka kubera imyotsi irimo uburozi yasohokaga mu kirunga no muri ariya mazuku.”

Abahanga bo mu kigo Observatoire Volcanique de Goma, batangaje ko iyi mitingito itarimo guterwa n’amazuku akiri mu nda y’isi, ahubwo ko ayasohotse yasize umwanya munini munsi y’ubutaka, bityo hakenewe umwanya kugira ngo hagire ikintu kihajya, isi yongere guterera.

- Kwmamaza -

Kugeza ubu ikibuga cy’indege cya Goma cyafunzwe kubera imyotsi ikomeje gusohorwa n’ikirunga, ishobora kubangamira ingendo z’indege. Amazuku yasohotse mu kirunga yagarukiye muri metero 1200 uvuye ku kibuga cy’indege.

Kimwe mu bibazo byahise bikomera i Goma harimo icy’amazi, aho ngo hakenewe nibura miliyoni $10 ngo hubakwe imiyoboro mishya yayo kuko indi yacitse.

Ubwo kiriya kirunga cyatangiraga kuruka, abanyu basaga 8000 bahungiye mu Rwanda, ariko benshi bamaze gusubira iwabo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, muri RDC, ryatangaje ko kiriya kirunga cyatumye nibura abana 130.000 bo mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zayo baburana n’imiryango yabo.

Kongera kubahuza birakomeje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version