Abitwaza Ko Siporo Yemewe Bakarenga Umudugudu Nibabireke-CP Rumanzi

CP George Rumanzi

Umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa Commissioner of Police George Rumanzi asaba abatuye Kigali gukorera Siporo aho byemewe ku masaha yemewe, bakirinda kurenga imbibi  z’imidugudu yabo.

Avuga ko hari abitwaza iriya siporo bakarenga imbibi z’imidugudu yabo. Ngo hari n’abarenga utugari n’imirenge kandi bitemewe.

Commissioner of Police Rumanzi yavuze biriya hashize hafi amasaha abiri n’igice Minisiteri ya Siporo n’Umuco ibujije abatuye Kigali gukora Siporo mu mugoroba ahubwo bakajya bayikora mu gitondo guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo(5h00am) kugeza saa tatu za mu gitondo(9h00am).

Yari yatumiwe mu kiganiro cyasesenguraga uko ibintu byifashe muri Kigali muri iki gihe iri muri Guma mu Rugo.

CP Rumanzi yagize ati : «  Si ngombwa ko umuntu acibwa amande kubera ko yarenze ku mabwiriza yo gukorera siporo mu mudugudu, si ngombwa ko umuntu ajyanwa kuri stade guhabwa ibindi bisobanuro byo kwirinda kiriya cyorezo, ahubwo abantu bagomba kubyumva bakabigira ibyabo. »

Commissioner Rumanzi  yibukije abatuye Kigali ko nta muntu ugomba kujya mu muhanda adafite uruhushya yahawe kandi ko uwugiyemo aba agomba gukurikiza amasaha y’urugendo yemerewe kandi urwo rugendo akarukoresha ibyo yarusabiye.

Yasabye  ibigo byemerewe gukoresha abakozi muri ibi bihe ko bigomba guha abakozi babyo ibyangombwa by’akazi, bagenda babyambaye ndetse bambaye n’imyenda y’akazi.

Polisi yatangaje ko mu minsi itanu ishize kuva tariki 19 kugeza tariki 23 , Mutarama, 2021 yafashe ibinyabiziga 1221, hahagaritswe abantu 2489 byose bikaba byarakozwe kubera kutubahiriza amabwiriza ya Kigali Guma mu Rugo.

Hari abandi bantu baherutse gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19  bari bwerekwe itangazamakuru mu masaha ari imbere.

Ikiganiro CP George Rumanzi yari yatumiwemo cyari kitabiriwe kandi na Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka.

Polisi yahaye gasopo abitwaza Siporo bakarenga imidugudu yabo
MINISPORTS yabujije abantu gukora siporo y’umugoroba
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version