Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abiy Ahmed Yarahiriye Kongera Kuyobora Ethiopia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abiy Ahmed Yarahiriye Kongera Kuyobora Ethiopia

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 October 2021 10:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inteko ishinga amategeko ya Ethiopia yemeje ko Abiy Ahmed ari we watorewe kongera kuyobora Ethiopia muri Manda y’imyaka itanu iri imbere. Yaraye arahiriye kongera gukora iriya mirimo.

Byemejwe nyuma y’igihe gito atorewe kuyobora gukomeza kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’ubwo hari ibivugwa n’itangazamakuru by’uko ingabo ze zitwaye nabi mu ntambara ziherutse kurwana n’abarwanyi bo muri Tigray.

Abiy yarahiriye imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Ethiopia witwa Meaza Ashenafi.

Abiy aba mu ishyaka ryitwa Prosperity Party, rikaba riherutse gutsindira imyanya myinshi mu Nteko ishinga amategeko ya Ethiopia.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu mwaka wa 2019 Dr Abiy Ahmed yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel, nyuma y’uruhare yagize mu guhuza igihugu cye n’icya Eritrea byari bimeze imyaka myinshi birebana ay’ingwe.

Al Jazeera ivuga ko umwe mu bayobozi b’Afurika ufite amahurizo ya Politiki aremeye kurusha abandi muri iki gihe ari Dr Abiy Ahmed.

Agomba gukora  ibishoboka byose agakemura burundu ikibazo cy’abantu bo muri Tigray.

Ibibazo bya Abiy kandi birenze kuba iby’umutekano kuko byamaze no gufata intera y’ubukungu.

Intambara yarenze igice cya Tigray, igera muri Amhara no muri Afar.

- Advertisement -

Ubukungu bwa Ethiopia buri kugwa kandi  hari abaturage benshi bashonje kubera intambara n’amapfa byaranze amateka y’iki gihugu.

Mbere y’uko agera ku butegetsi n’ishyaka rye Prosperity Party, ishyaka ryari ku butegetsi ryari rishyigikiwe n’abaturage bo mu gace ka Tigray.

Aheruka mu Rwanda…

Dr Abiy Ahmed aherutse gusura u Rwanda ahura na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro.

Ethiopia ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda kuva igitegekwa na Meles Zenawi.

Zenawi yitabye Imana mu mwaka wa 2012.

Umubano w’u Rwanda na Ethiopia ushingiye ku masezerano ibihugu byombi byigiranye harimo ubufatanye mu burezi, ubucyerarugendo, ubufatanye mu bya gisirikare n’ibindi.

Ikindi ni uko ari ibihugu byagize iterambere ryihuse mu binyacumi bicye by’imyaka ishize.

Umwarimu wa Politiki mpuzamahanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ismail Buchanan aherutse kubwira Taarifa ko iyo urebye amateka y’ubukungu bw’ibihugu byombi, usanga hari igihe kinini cyashize bushingiye ku mfashanyo y’amahanga.

Avuga ko n’ubwo ibi bihugu bikiri mu rwego rw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere,  abayobozi babyo bakora uko bashoboye ngo bazamure ubukungu bwabyo, bive mu guhora bitegereje gufashwa n’amahanga.

Buchanan avuga ko u Rwanda rushobora kwigira kuri Ethiopia ibyerekeye gucunga ibidukikije no gukora inganda zitangiza ibidukikije.

Ikindi ni uko u Rwanda na Ethiopia bikorana mu guhugura abasirikare babyo.

Ngo hari abasirikare bava muri Ethiopia bakaza guhugurirwa i Nyakinama mu Karere ka Musanze nk’uko hari abava mu Rwanda bakajya guhugurirwa muri Ethiopia.

Nyuma yo kurangiza urugendo yari aherutsemo mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yatangarije kuri Twitter ko yishimiye uko yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame uyobora u Rwanda.

Minisitiri Abiy yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki 29, Kanama, 2021 mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yarangije tariki 30, Kanama, 2021.

Ubwo yatahaga, yaherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta, ari nawe wagiye kumuha ikaze ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri iki Cyumweru.

TAGGED:AbiyEthiopiafeaturedKagamePerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwahoze Ari Umugore Wa ‘Perezida’ Mugabe Ntayemeranya Na Leta Ya Zimbabwe
Next Article Hagiye Gusohoka Indi Raporo Y’Igipimo Cy’Imiyoborere Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro

Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho

Israel Yatangije Ibitero Bikomeye Kuri Gaza

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?