Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abo Muri AERG/GAERG Bateye Ibiti 25 Mu Busitani Bwo Ku Rwibutso Rwa Nyanza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abo Muri AERG/GAERG Bateye Ibiti 25 Mu Busitani Bwo Ku Rwibutso Rwa Nyanza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 November 2021 6:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana imyaka 25 Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi umaze ushinzwe n’imyaka 18 y’Umuryango w’abarangije kwiga bakihuriza muri GAERG, bamwe mu bayobora iyi miryango bateye ibiti 25 mu bisitani buri ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Bateye n’ibindi biti bingana na biriya ku nzu icumbikira abanyeshuri barokotse Jenoside ariko baba mu miryango itishoboye hirya no hino mu Rwanda, iriya nzu ikaba yariswe One Dollar Campaign Hostel iri mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Bamwe mu bitabiriye kiriya gikorwa harimo Ahishakiye Naphtali, uyu akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madamu Solange Umutesi, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa GAERG Madamu Dimitrie Sissi Mukanyiligira n’umwe mu bana ba AERG muri Kicukiro.

Dimitrie Sissi yabwiye Taarifa ko bahaye bariya bana ubutumwa bwo kubibutsa ko biriya biti bivuga ko batagomba kuzima, ko ubuzima bugomba gukomeza bakishakamo ibisubizo uko byagenda kose.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Tariki 20, Ukwakira, 2021 nibwo abarezwe na AERG  bizihije imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe.

Kuri iriya tariki ya 20, Ukwakira, 1996 nibwo abantu 12 bicaye basanga ari ngombwa gushyiraho Umuryango w’abanyeshuri  barokotse Jenoside bigaga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.

Imwe mu ntego zawo yari uko abagize uriya muryango bunganirana mu bintu byose, bakagirana inama, bagafashanya muri byose…mu yandi magambo bakubaka umuryango usimbura uwabo washize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inama yemerejwemo gushinga AERG yateranye ari ku Cyumweru.

AERG iri kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe

Icyo gihe abashize uriya muryango ni aba bakurikira:

- Advertisement -

Butera Emmanuel,

Gatana Jean,

Gatayire Marie Claire,

Gatsinzi Valentin,

Kabasha Apollon,

Kanywabahizi Yves,

Mazimpaka Richard,

Mugeni Gatera Francine,

Ndutiye Youssouf,

Ntaganira Vincent,

Rukundakuvuga François Régis,

Na Sinzi Tharcisse.

Naptali Ahishakiye ni Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA
Umwe mu bana bo muri AERG muri kimwe mu bigo byo muri Kicukiro
Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Solange Umutesi
TAGGED:AERGfeaturedGAERGKicukiroUmunyamabanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inkuru Y’Abanyarwanda Bajyanywe Muri Gabon Kubabyarira Abahungu…
Next Article Isi Iri Hafi Gusubira Ku Bushyuhe Yahoranye Mbere Ya COVID
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?