Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana imyaka 25 Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi umaze ushinzwe n’imyaka 18 y’Umuryango w’abarangije kwiga bakihuriza muri GAERG, bamwe mu bayobora iyi miryango bateye ibiti 25 mu bisitani buri ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
Bateye n’ibindi biti bingana na biriya ku nzu icumbikira abanyeshuri barokotse Jenoside ariko baba mu miryango itishoboye hirya no hino mu Rwanda, iriya nzu ikaba yariswe One Dollar Campaign Hostel iri mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Bamwe mu bitabiriye kiriya gikorwa harimo Ahishakiye Naphtali, uyu akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madamu Solange Umutesi, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa GAERG Madamu Dimitrie Sissi Mukanyiligira n’umwe mu bana ba AERG muri Kicukiro.
Dimitrie Sissi yabwiye Taarifa ko bahaye bariya bana ubutumwa bwo kubibutsa ko biriya biti bivuga ko batagomba kuzima, ko ubuzima bugomba gukomeza bakishakamo ibisubizo uko byagenda kose.
Tariki 20, Ukwakira, 2021 nibwo abarezwe na AERG bizihije imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe.
Kuri iriya tariki ya 20, Ukwakira, 1996 nibwo abantu 12 bicaye basanga ari ngombwa gushyiraho Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside bigaga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.
Imwe mu ntego zawo yari uko abagize uriya muryango bunganirana mu bintu byose, bakagirana inama, bagafashanya muri byose…mu yandi magambo bakubaka umuryango usimbura uwabo washize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inama yemerejwemo gushinga AERG yateranye ari ku Cyumweru.
Icyo gihe abashize uriya muryango ni aba bakurikira:
Butera Emmanuel,
Gatana Jean,
Gatayire Marie Claire,
Gatsinzi Valentin,
Kabasha Apollon,
Kanywabahizi Yves,
Mazimpaka Richard,
Mugeni Gatera Francine,
Ndutiye Youssouf,
Ntaganira Vincent,
Rukundakuvuga François Régis,
Na Sinzi Tharcisse.