Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abo Muri FDLR Babwirwa Ko u Rwanda Ari Rubi- Valérie Nyirahabineza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abo Muri FDLR Babwirwa Ko u Rwanda Ari Rubi- Valérie Nyirahabineza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 March 2023 4:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo mu buzima busanzwe, Valérie Nyirahabineza avuga ko iyo baganiriye n’abahoze muri FDLR bababwira ko iyo bashatse gutaha hari abababwira ko mu Rwanda ari ah’ibibazo.

Yabivugiye mu kiganiro yahaye abitabiriye umuhango wo kwakira abaherutse kuva muri FDLR bari bamaze iminsi mu kigo bahugurirwamo cy’i Mutobo kiri mu Karere ka Burera.

Nyirahabineza yabwiye abari bamaze iminsi bahugurirwa muri kiriya kigo ko batazicuza impamvu bahisemo gutaha.

Avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye abatashye bagasubizwa imitungo yabo binyuze mu bitwa MAJ, hakabaho ibiganiro bigamije ko ntawe urengana.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Babahuza n’abanyamategeko ba MAJ bakababuranira kandi ngo hari benshi basubijwe iyo mitungo.

Nyirahabimana avuga ko ibyo bikorwa hashingiwe ku miyoborere myiza yatanzweho umurongo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ati: “ Abavuye muri FDLR iyo bageze hano i Mutobo, icya mbere dukora ni ukubahumuriza kuko iyo bari muri Congo babwirwa ko mu Rwanda ari mu muriro.”

Avuga ko Abanyarwanda bagombye kuzirikana ko batagomba gukoresha imbaraga zabo mu gusebya igihugu cyabo, ahubwo bakwiye kucyubaka, bakacyubahisha.

Avuga ko bibabaje kuba hari abazi ukuri bakaguceceka kandi bazi neza uko ibintu bimeze mu Rwanda.

- Advertisement -

Nyirahabineza avuga ko urubyiruko ari rwo rugomba kwamagana abo bantu kuko ari bo batokoza isura y’u Rwanda.

Icyo bagomba gukora ku ikubitiro ni uguhangana  n’abahakana cyangwa  bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uburyo bumwe abagiramo inama bagomba kubikoramo ni ugukoresha ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’iriya Komisiyo avuga ko abavuga ko abagize ubuyobozi bwa FDLR ari abantu bashaje babeshya.

Valérie Nyirahabineza avuga ko u Rwanda ruzakomeza kwakira abarwanyi bazatahuka.

Imyaka 29 irashize  Jenoside yakorewe Abatutsi iharitswe kandi haricyari Abanyarwanda bagitahuka.

Kuva icyo gihe, abarwanyi benshi bashyizwe mu ngabo z’u Rwanda bituma babona uburyo bwo gukorana n’abo bahoze bahanganye, bubaka igisirikare kimwe.

Muri iyi nama yigaga k’ugusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda  no kubaka amahoro arambye mu Karere k’ibiyaga Bigari.

Umwe mu banyacyubahiro bayitabiriye ni Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana.

Min Bizimana niwe wari umushyitsi mukuru muri iyi nama
TAGGED:AbatutsiFDLRfeaturedJenosideNyirahabinezaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwandakazi Bashyiriweho Ikigega Ku Mishinga Yo Kwita Ku Buzima
Next Article Gakenke: Imvura Y’Amahindu Yangije Hegitari Nyinshi Z’Ibihingwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi

RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?