Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwanzuye ko iburanishwa ry’urubanza Béatrice Munyenyezi aregwamo ibyaha bya Jenoside risubikwa kubera ko abanyamategeko bamwunganira batabonetse. Ni inshuro ya kabiri risubitswe, bikaba biteganyijwe ko ririya buranisha rizaba tariki 18, Mutarama, 2022.
Umuvugizi w’Inkiko Harrison Mutabazi yabwiye Taarifa ko ‘iburanisha rya Munyenyezi rizaba tariki 18, Mutarama, 2022 rikazabera mu cyumba cy’iburanisha mu Rukiko rwisumbuye rwa Huye, aho bivugwa ko uriya mugore yakoreye ibyaha.
Mbere y’uko iburanisha ryasubitswe kuri uyu wa Gatanu tariki 07, Mutarama, 2021 riba, mbere hari irindi ryari ryasubitswe.
Icyo gihe hari tariki 09, Ukuboza, 2021.
Abacamanza bemeranyije ko risubikwa rikazasubukurwa mu ntangiriro za 2022.
Taarifa yabajije Harrison Mutabazi niba gusubika ririya buranisha bya hato na hato batari gukorwa mu rwego rwo gukerereza nkana urubanza, asubiza ko atari byo, ahubwo ko abanyamategeko bunganira Béatrice Munyenyezi bari bafite izindi dosiye bagombaga kurangiza bakabona kuza kumwunganira ibindi babishyize ku ruhande.
Munyenyezi afite imyaka 51 y’amavuko.
Ashinhwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Ikigo cy’Amerika gishinzwe abinjira n’abasohoka giherutse kumwirukana ku butaka bw’Ameruka nyuma yo kurangiza igihano kubera icyaha cyo kubeshya ku mwirondoro we kugira ngo Amerika imuhe ubwenegihugu.
Ibye byaje kumenyekana ko ari Umunyarwandakazi wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo cyaha cyo kubeshya aragihanirwa, igifungo kirangiye Amerika imwoherereza u Rwanda kugira ngo rumukurikirane ku byo aregwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Mu mwaka wa 2012 nibwo Amerika yamuhamije icyaha cyo kubeshya umwirondoro we, iramufunga.
Mu mwaka wa 2021, ubwo yari arangije igihano cye muri Amerika, yahise yurizwa indege azanwa mu Rwanda.
Umugabo wa Munyenyezi witwa Arsène Shalom Ntahobari ashinjwa kuba yarakoranye na Nyirabukwe (Nyina wa Munyenyezi) witwa Pauline Nyiramasuhuko mu gushyira mu bikorwe iyicwa ry’Abatutsi bahoze batuye Perefegitura ya Butare.
Pauline Nyiramasuhuko yakatiwe gufungwa burundu n’Uruko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania.