Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Gerayo Amahoro: Ubukangurambaga Bugarukanye Ingufu

Published

on

Hirya no hino mu Rwanda, Polisi yaraye isubukuye mu buryo bufite ingufu, ubukangurambaga yise ‘Gerayo Amahoro’.

Bugamije kwibutsa abakoresha umuhanda bose ko iyo batarangaye, bakamenya koroherana no gukurikiza amategeko yose agenga umuhanda, bibarindira ubuzima.

Ni ubukungurambaga butangiye nyuma y’inama iherutse guhuza ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda n’abanyamakuru, bakemeranya ko kwibutsa abantu ko umuhanda atari umuharuro ari umusanzu mwiza mu kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda.

Muri iyo  nama Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Vincent Sano yasabye Abanyarwanda kugira imyumvire y’uko umuhanda ari nyabagendwa kandi ko kugira ngo abawukoresha bose ubahire, ari ngombwa koroherana no kubaha amategeko awugenga.

Imyumvire Mibi Iri Mu Bitera Impanuka Zo Mu Muhanda-Polisi

Gerayo Amahoro ni gahunda ireba ibyiciro byose by’Abanyarwanda.

Mu kuyisubukura, Polisi yaraye yibanze mu kubwira abana bato ko kwambuka bitonze batiruka cyangwa ngo bafatane urunana ari byiza, ko babikurikije byabagirira akamaro.

Abiga mu mashuri yo hirya no hino mu Rwanda begerewe, baraganirizwa, bibutswa ko amagara iyo asesetse atayorwa.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, Polisi yatangaje ko abantu 500 ari bo baguye mu mpanuka zose zabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2022.

Bivuze ko, mu buryo bw’impuzandengo, buri munsi hapfaga umuntu umwe azize impanuka.

Mu Ntara babwiwe na bo ko bagomba kwitwararika, abana bakareka gukinira umupira mu muhanda

Itangizwa ry’ubu bukangurambaga ryibanze cyane ku bana

Babwiwe ko umuhanda atari umuharuro

Bigishijwe uburyo bwiza bwo kwambuka umuhanda

Gahunda ni Gerayo Amahoro

Kwigisha ni uguhozaho: Abana babwiwe akamaro ku kubanza kwitonda mbere yo kwinjira mu muhanda

Abana babajijwe bimwe mu byo bazi mu gukoresha umuhanda babitangaho ibisubizo