Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abunganira Prince Kid Barashaka Ko Abatangabuhamya Bushinja Babikora ‘Imbonankubone’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abunganira Prince Kid Barashaka Ko Abatangabuhamya Bushinja Babikora ‘Imbonankubone’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 November 2022 6:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iki ni icyifuzo cyatanzwe n’abunganira Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid umaze igihe mu nkiko aregwa gusambanya abakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda yateguraga.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane Taliki 17, Ugushyingo, 2022, umucamanza yabanje kwibutsa abari mu rukiko ko hashize igihe byanzuwe ko iri buranisha rigomba kubera mu muhezo.

Ni icyemezo cyafashwe Taliki 28, Ukwakira, 2022 bitewe n’uburemere bw’uru rubanza.

Kubera iyo mpamvu umucamanza yategetse abantu bose gusohoka mu cyumba cy’urukiko ndetse n’abacungagereza biba uko.

N’ubwo ari uko byagenze, hari amakuru yaje kugera ku itangazamakuru avuga ko abunganira Prince Kid batanze inzitizi z’uko abamushinja bavugira kuri Skype ariko ko bo[abunganizi] ‘batababona ngo bagire icyo bababaza.’

Ubusanzwe uriya musore yunganirwa na Me Emelyne Nyembo na Me Kayijuka Ngabo.

Si iriya nzitizi gusa yatanzwe ahubwo ngo hari n’indi y’uko  Urukiko rwari rwanzuye ko Ubushinjicyaha butavuga kuko bwamaze kuvuga, ahubwo hakaba hari kumvwa abatangabuhamya gusa.

Nyuma  yo kumva izi nzitizi, inteko iburanisha yafashe iminota 15 yo kuzisuzuma igaruka yanzuye ko urubanza rusubikwa ruzasubukurwa ku wa 25 , Ugushyingo,  2022 saa mbiri za mu gitondo.

Bimaze kwanzurwa gutyo, ubwo yari asohotse  Me Emelyne Nyembo yavuze ko we na mugenzi we bafatanyije kunganira Prince Kid  bifuza ko abatangabuhamya bazagaragara mu rukiko kugira ngo bababaze ibibazo.

Uregwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Urubanza rwe rwahawe nimero ya dosiye RP 00653/2022/TGI/NYGE.

Yafashwe bwa mbere  muri Mata 2022, akaba agiye kumara amezi arindwi muri Gereza ya Nyarugenge.

Prince Kid afite imyaka 34 y’amavuko.

TAGGED:AbunganirafeaturedIshimweMissPrinceRwandaUbuhamyaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri Bayisenge Yavuze Ku Kamaro K’Umugore Ufite Ikimwinjiriza Mu Rugo
Next Article Ku Munota Wa Nyuma Qatar Yabuzanyije Kunywera Inzoga Mu Gikombe Cy’Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?