Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima cyatangaje ko mu myaka 30 ishize hubatswe ibikorwaremezo, hahugurwa abaganga, abajyanama b’ubuzima n’abandi bahawe amasomo ku buzima bwo mu mutwe bakaba biteguye gufasha uwo ari we wese wazahungabana mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri iki Cyumweru taliki 07, Mata, 2024 mu Rwanda no ku isi muri rusange hazatangira gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kikaba igihe kizamara iminsi 100 nk’uko ari nayo iriya Jenoside yamaze ikorwa hirya no hino mu Rwanda.
Ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe bwari bwinshi ku buryo haba abayikoze, abayikorewe n’abayibwiwe bose hari uburyo yabahungabanyije.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Darius Gishoma avuga ko inzego z’ubuzima zifite ubushobozi bwo gufasha abahungabana buhera mu nzego zegereye abaturage kugeza ku rwego rw’igihugu ku buryo abashobora kuzahura n’ihungabana bazafashwa.
Abahanga mu buzima bwo mu mutwe ba RBC bavuga ko uko imyaka ihita ari nako umubare w’abahangubanywa ku buryo bukabije na gahunda yo kwibuka ibyakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ugabanuka.
Mu kiganiro RBC na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 04, Mata, 2024, Dr Gishoma yatangaje ko iryo hungabana rigabanuka ugeraranyije n’uko byari bimeze mu myaka yatambutse.
Ati: “Duhereye mu mwaka wa 2010 mu Cyumweru cyo Kwibuka (kuva tariki 7-13 Mata) imibare twakiraga hari n’aho twageze ku 4,300 bahungabanye mu gihe cyo kwibuka. Imibare yagiye igabanyuka igera hagati ya 3000 na 4000 mbere gato ya COVID 19”.
Avuga ko mu cyumweru cy’Icyunamo muri Mata 2023, abantu 2,184 aribo bahuye n’ibibazo by’ihungabana.
Gishoma yashimangiye ko mu myaka 30 ishize, Guverinoma y’u Rwanda yubatse ibikorwa remezo bikomeye birimo n’ibitaro byabugenewe mu gutanga serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe.
Ibyo ni ibitaro bya Ndera, Kigali Mental Health Referral Center, Huye Isange Rehabilitation Center na Icyizere Psychotherapy Center.
No mu bitaro bya CHUK, ibya CHUB, ibya gisirikare i Kanombe n’ibyitiriwe Umwami Faisal naho hatangirwa serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe.
Hejuru yabyo, hiyongeraho kandi ibitaro 46 byo ku rwego rw’Intara n’Akarere n’ibigo nderabuzima 386 bifite abantu bahuguriwe gutanga ubwo bufasha.
Mu gihe ibyo bikorwa remezo bihari kandi bikora, ku rundi ruhande, hari imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nayo yashyizeho uburyo bwo komorana ibikomere no kubakana, bamwe bubaka bagenzi babo mu mutima.
Iyi miryango ni myinshi ariko imigari muri yo ni AVEGA, AERG na GAERG, yose ikaba ibarizwa muri IBUKA.
Abanyamuryango bayo nabo bavuga ko biteguye kuzafasha abantu guhangana n’ihungabana rishobora kuzabaho mu gihe kiri imbere gikomerera Abanyarwanda benshi.
Dr Uwera Kanyamanza Claudine, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, yasabye Abanyarwanda guhumurizanya.
Avuga ko hagomba kuzitabwa ku barokotse Jenoside kuko bagorwa cyane no kunyura mu bihe byo kwikuka.
Ati: “ Kwibuka ni umwanya ufasha mu komorana ibikomere. Muri iki gihe ni igihe twibuka ibintu bikomeye kandi tugomba gushaka uko twafashanya kugira ngo abantu birinde gukomeretsanya twumve ko dutekanye kandi n’igihugu cyaduhaye agaciro ku buryo twakoresha uyu mwanya neza.”
Dr. Kanyamanza yasabye abakuze kuganiriza abana ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 kuko bibafasha kwirinda uruhererekane rw’ihungabana mu miryango.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko 20.5% by’abaturarwanda bari bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri bo 52.2% bari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bwagatagaje kandi ko 11,9% muri bo bafite indwara y’agahinda gakabije, naho 35% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakagira iyi ndwara.
Ikindi ni uko umuntu umwe(1) muri batanu(3) afite ubwoko bumwe bw’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa bwinshi.
Ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.