Mu Rwanda
Ivuguruye: Umubare W’Abahitanywe N’Imvura Wageze Kuri 69

Amakuru azindutse avugwa mu Rwanda aremeza ko abantu 69 biganjemo abo mu Ntara y’i Burengerazuba baraye bishwe n’imvura yateye inkangu zagwiriye inzu mu ijoro ryakeye.
Abantu 52 muri bo ni abo mu Ntara y’i Burengerazuba mu gihe abandi 14 ari abo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Minisitiri w’ubutabazi Madamu Marie Solange Kayisire avuga ko inkangu zagwiriye abantu mu ijoro baryamye.
Akarere kibasiwe n’ibiza ni akarere ka Musanze, ariko n’ahandi mu Burengerazuba abantu bahaguye ari benshi.
Abaturage b’i Musanze bavuga ko imihanda yafunzwe, imodoka zikaba zitari gutambuka kubera inkangu zafunze imihanda.
Amafoto yerekana bimwe mu byangijwe n’imvura:

Inkoko nyinshi zahasize ubuzima

Ubutaka bwinshi bwatwawe n’amazi

Abenshi babuze aho barambika umusaya

Imihanda myinshi ntikiri nyabagendwa

Ibiraro byinshi byafunzwe

Inzira nyinshi ntizikiri nyabagendwa