Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: AFC/M23 Irasaba Abaturage Bose Kuyiyoboka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

AFC/M23 Irasaba Abaturage Bose Kuyiyoboka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 February 2025 10:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mboni zawo, umutwe Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) usanga igikwiye ari uko abaturage bose ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bahagaruka bagafatanyanayo guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa kuko busigaye ari baringa.

Itangazo uyu mutwe waraye usohoye rirasaba buri wese ukunda DRC ko yakwicara agatekereza bihagije agafata umwanzuro wo guhaguruka akagafatanya ba bagenzi be bo muri uriya mutwe gukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa.

Abaryanditse bavuga ko ubwo butegetsi bwamunzwe mu nzego zabwo zose ku buryo butagifie ishingiro iryo ari ryo ryose rituma buyobora abaturage.

Urugomo, ruswa, ikimenyane, kubangamira uburenganzira bwa muntu, gusesagura umutungo…biri mubyo AFC/M23 ibona ko byatumye igihugu gipfa gihagaze.

Itangazo ry’uyu mutwe wa Politiki na gisirikare risaba abaturage ba DRC aho bari hose ku isi( harimo n’abo mu gihugu imbere) gutangira kwisuganya bakaza kuwufasha gukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa.

Muri ririya tangazo handitsemo ko ubwo bufatanye ari bwo buzatuma igihugu gitekana abagituye bagakora bakiteza imbere nta mususu.

Lawrence Kanyuka usanzwe ari Umuvugizi mu bya Politiki  wa AFC/M23 avuga ko ejo hazaza h’abaturage ba DRC hashingiye ku mahitamo yabo, ameza cyangwa amabi.

Yasabye abayoboke b’uyu mutwe kandi kuba maso bakagira amakenga ku bantu bashobora kubabeshya ku miterere y’uko ku rugamba byifashe, akavuga ko abantu nkabo ari abakorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ko ari abo kwitondera

Abashaka kuba abayoboke ba AFC/M23 bahawe email bashobora gucishaho ubutumwa bwabo; iyo ni:: revolutionconstitutionnelle@gmail.com.

TAGGED:AbaturageAFC/M23featuredKanyukaKinshasaM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Imiryango 24 Ntifite Aho Kurambika Umusaya Nyuma Y’Inkubi
Next Article Menya Inzira Tour Du Rwanda 2025 Izacamo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?