Affaire y’Amafumbire: Ibya MINAGRI Na Itegeri Birimo Umwihariko

Hari ba rwiyemezamirimo n’abantu ku giti cyabo MINAGRI ivuga ko banyereje ifumbire bagera kuri 19.

Bose uko bakabaye barimo Leta umwenda wa  Frw 9.016.018.268. Ikigo cya Itegeri Dieudonné kitwa SOPAV kirimo MINAGRI amafaranga menshi kurusha abandi kuko gifitiye Leta Frw 2.460.872.371.

Ibaruwa Taarifa ifite yerekana ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yigeze kwemera inzira y’ubwumvikane yasabwe na Bwana Itegeri Dieudonné  mu kirego kiregera indishyi yaburanaga nayo mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Icyo gihe ibaruwa yasinywe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Bwana Jean Claude Musabyimana yarangiye ivuga ko iriya Minisiteri yishimira ubufatanye MINIJUST idahwema kubagaragariza.

- Advertisement -

Kuba Itegeri ari we uregwa kuberamo Leta amafaranga menshi hanyuma Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(ihagarariye Leta muri uru rubanza) ikemerako baganira bakumvikana ariko abandi nabo bayifitiye umwenda ntibahabwe ariya mahirwe byakwibazwaho.

Ikindi ni uko Itegeri Dieudonné yarekuwe, ariko abandi babereye mo umwenda Leta kandi nabo barwaye ndetse byaremejwe n’abaganga ntibafungurwe.

Taarifa yabajije Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Bwana Jean Claude Musabyimana impamvu bemeye buriya bwumvikane na Itegeri nk’uko babyemereye MINIJUST adusubiza mu buryo bukurikira:

Ati: “ Hari ubwo nigeze nkugenera Kopi?  Ibintu biri mu butabera sinabivugira mu binyamakuru. Hari abo nandikiye si ngombwa ko mbyisobanuraho mu binyamakuru. Ni affaire iri mu butabera.”

Kopi y’ibaruwa yasinywe na PS Musabyimana

Raporo yakozwe n’abatekinisiye b’inzego za Leta zirimo RAB, RIB, RNP n’izindi ku ipaji yayo ya 14 handitse ko mu bantu inzego zigomba kudakurikirana hatari mo Itegeri Dieudonné.

Iriya raporo ivuga ko SOPAV ya Itegeri yakoreye mu turere 16 ari two: Kirehe, Ngoma, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Rwamagana, Bugesera, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Nyanza, Gisagara, Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Gicumbi.

Yahawe ifumbire ifite agaciro ka Frw 5. 378.984.198 ariko nyuma yo kubarirwa basanga ifite umwenda wa Frw 2.460.872.371.

Kuba habaho ubwumvikane hagati ya Leta n’uyu mushoramari akishyura amafaranga ayirimo ubwabyo si bibi nk’uko Me Canisius Karake yabitubwiye.

Ahateye kwibaza ni uburyo MINAGRI igirana ibiganiro nawe gusa kandi hari n’abandi bavugwa ko bagize ruhare mu kunyereza iriya fumbire.

Urutonde rw’abarimo umwenda MINAGRI
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version