Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika Ihomba Miliyari $ 7.15 Kubera Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Afurika Ihomba Miliyari $ 7.15 Kubera Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2022 6:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr Adesina Akinumi uyobora Banki Nyafurika y’Iterambere avuga ko bibabaje kuba Afurika igirwaho ingaruka zituma ihomba Miliyari $ 7.15 kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kandi nta ruhare runini ibigiramo.

Ibituma ikena bituruka ku ibura ry’imvura ihagije ituma abaturage barumbya, amatungo agapfa, inkongi zikaduka hirya no hino, zikangiza imyaka yeze yari itegereje gusarurwa n’ibindi bibazo.

Ikibabaje  nk’uko uyu mugabo ukomoka muri  Nigeria abivuga ni uko amadolari Afurika ihomba azakomeza kwiyongera agere kuri Miliyari $ 50 mu mwaka wa 20130.

Si kera kuko hasigaye inyaka umunani gusa.

Imibare itangwa na Adesina ivuga ko kugira ngo Afurika ishobore guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ikeneye byibura Miliyari 125 buri mwaka hagati y’uwa 2020 kugeza mu mwaka wa 2030.

Ati: “ Kugira ngo umugabane wacu ushobore guhangana n’ibi bibazo ukeneye byibura Miliyari $ 125 buri mwaka kuzagera mu mwaka wa 2030.”

Banki ayoboye ngo iteganya Miliyari $25 kugira ngo azafashe ibihugu by’Afurika guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Icyakora iyo urebye ubukana bw’iki kibazo usanga aya mafaranga ari agatonyanga mu Nyanja kubera ko ibibazo ari byinshi kandi kugira ngo ikirere gisubire ku rwego rutuma isi igubwa neza ari ikintu kizafata imyaka myinshi iri imbere.

Dr Adesina Akinumi uyobora Banki Nyafurika y’Iterambere

Hari raporo ivuga ko bamwe mu bantu bibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ari abagore bo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Imihindagurikire y’ikirere isobanurwa nk’ingaruka zigaragarira m’uguhinduka kw’imikorere kamere y’ibintu birimo kugwa kw’imvura, ibihe by’izuba, ibipimo by’ubushyuhe n’ubukonje bihindagurika n’ibindi.

Kubera ko abagore ari bo akenshi bajya kuvoma, guhinga, gushaka inkwi n’ibindi biteza imbere urugo, iyo ibihe bihindutse bigira ingaruka ku mikorere yabo bigatuma n’urugo rubihomberamo.

N’ubwo ubuyobozi bwa Banki Nyafurika y’Amajyambere ivuga ko hari amafaranga uyu mugabane ukeneye ngo wikure mu ngaruka zo gushyuha kw’ikirere, Bill Gates umwe mu baherwe ba mbere ku isi avuga ko hari ibindi byinshi byo gukora.

Raporo yiswe Goalkeepers Report yakozwe n’Ikigo Bill & Melinda Gates Foundation iherutse gusohoka ivuga ko kugira ngo isi igere ku ntego yihaye zo kugabanya ibituma ikirere gishyuha bizasaba ko abantu bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje ‘bwikube’ inshuro eshanu.

Mu kiganiro Bill Gates aherutse guha Time, yavuze ko ikintu cy’ingenzi abatuye isi bagomba kuzirikana ni uko kugira ngo ibintu byiza bifuza kugeraho, bazabigereho, bagomba kutirengagiza  umugabane w’Afurika.

Avuga ko muri iki gihe abantu barangariye Ukraine ariko ngo niba bashaka ko ibyo baharanira kugeraho mu myaka iri imbere bizagerwaho, ni ngombwa guhanga amaso Afurika no kuyifasha kubona umusaruro uva mu ishyirwa mu bikorwa by’intego z’iterambere nk’uko zagenwe na UN.

Bill Gates avuga ko iyo urebye ukuntu ibibazo byo gushyuha kw’ikirere ari ikintu cyatewe n’ibihugu bikize, kikaba kigira ingaruka ku bihugu bikennye, usanga bibabaje.

Avuga ko ibibazo isi ifite muri iki gihe mu by’ibiribwa no kweza byatumwe umusaruro w’ibiribwa by’Afurika ugabanukaho 25% mu gihe gito gishize.

Byatewe ahanini n’ubushyuhe bwiyongereye hirya no hino ku isi cyane cyane mu Nyanja kuko ubusanzwe ari zo zituma ikirere gihehera nacyo kigatanga imvura imeza imyaka n’amashyamba.

Avuga ko kuba hari inkunga y’ibiribwa ihabwa Afurika ari byiza ariko ngo si igisubizo kirambye.

Igisubizo kirambye kuri we ni ugufasha Afurika kweza bihagije bityo ikihaza mu biribwa.

Ubusanzwe  Afurika ifite ibibazo bibiri bikomeye kandi bizakomeza kuyikomerera mu myaka iri imbere:

Imihindagurikire y’ikirere n’ubwiyongere bw’abaturage.

Gates ati: “ Niba abahinzi badahuguwe ngo bamenye uko ubuhinzi bugezweho bukorwa, uko babona ifumbire n’imbuto by’indobanure bazajya bahinga ibyo barya bishire, babure ibyo bagurisha kandi igihe cy’itera nikigera bagatera imbuto nayo ihire mu murima kubera ko imvura yatinze kugwa.”

Ubusanzwe umusaruro mwiza utangirira ku mbuto nziza.

Avuga ko kugira ngo abaturage b’Afurika bihaze cyane cyane mu biribwa bikize ku ntungamubiri, ari ngombwa ko batera imbuto z’indobanure mu bihingwa birimo ibinyamiteja nka soya, ibishyimbo na lentilles( lentils mu Cyongereza).

Ku rundi ruhande, hakenewe n’imbuto z’indobanure kandi ziberanye n’ikirere n’ubutaka  n’ibinyampeke birimo umuceri, ingano, amasaka n’uburo.

N’ubwo uyu muherwe avuga ko ibihingwa byahinduriwe imiterere muri za labo( Genetically Modified Organs) bishobora kongera umusaruro, ariko ngo sibyo bikwiye gushyirwamo imbaraga cyane kubera ko nabyo bigira ingaruka mu gihe kirambye ku bantu babiriye igihe kirekire.

Atanga inama y’uko ibihugu byagombye gushyiraho uburyo bwo kurinda igihingwa cy’imyumbati kubera ko ubusanzwe imyumbati itabara mu gihe cy’akanda.

Indwara ifata imyumbati bita mosaic ngo ikwiye kurwanywa igacika kubera ko iyo bitagenze gutyo, iyo imyumbati irwaye bigira ingaruka zikomeye ku mirire y’abatuye Afurika igihe izuba ryacanye igihe kirekire ibindi bihingwa bikuma.

Hari ikoranabuhanga ryakozwe bita RNA interference ryo kurwanya iriya ndwara.

Bill Gates avuga ko indi ntwaro nziza yafasha abahinzi guhangana n’inzara ya hato na hato ari uko bagira amakuru  ahoraho yerekana uko iteganyagihe riteye, bakamenya igihe cyo gutera, imiterere y’ubutaka, ifumbire bukeneye ndetse n’igihingwa kicyanye nabyo.

Ku  byerekeye kurwanya ingaruka z’imihandagurikire y’ikirere, ibihugu bikize bisabwa kwigomwa 0.7% by’umusaruro mbumbe wabyo.

Igitangaje kandi kibabaje n ‘uko ibyinshi muri ibi bihugu bibona ko aya ari amafaranga menshi, ntibiyatange kuko ingaruka atari byo zigeraho!

Abanyarwanda baciye umugani ngo ‘umusonga w’undi ntukubuza gusinzira’.

TAGGED:AdesinaAfurikaBillGatesIkirereUmugabane
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Y’u Rwanda Irashaka Ubufatanye N’Iya Repubulika Ya Tchèque
Next Article Umuyobozi Mukuru Muri RDB Yirukanywe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?