Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika Izahora Ifite Uruhare Mu Gucyemura Ibibazo Bireba Isi- Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Afurika Izahora Ifite Uruhare Mu Gucyemura Ibibazo Bireba Isi- Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 May 2022 3:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame avuga ko n’ubwo Afurika ari umugabane udafite ibikorwa by’ubukungu bihumanya ikirere byinshi, ariko ngo niyo bigira ho ingaruka cyane. Icyakora ngo izakomeza kugira uruhare mu gucyemura ibibazo biri mu isi harimo n’ihumana ry’ikirere.

Umukuru w’u Rwanda yabivugiye mu Nama iri kubera muri Kigali Convention Center yiswe SEfor All Forum.

Ati: “ Afurika ntishobora kwikorera yonyine umutwaro wo guhangana n’ibibazo byatewe no gushyuha ndetse n’ihinduka ry’imiterere y’ikirere cyane cyane ko atari yo isohora ibyuka byinshi bihumanya ikirere.”

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama

Perezida Kagame yavuze ko  kugira ngo isi izave neza mu bibazo by’ubukungu yasigiwe n’icyorezo COVID-19, ari ngombwa ko ibikorwa byose bigamije iterambere rirambye bidasiga ku ruhande ibyo kurengera ibidukikije.

Icyakora avuga ko uwo muhati wose(wo kugarura ibintu mu buryo kandi mu buryo burambye) inzego zose z’abaturage zigomba kwitabwaho, amahirwe ahari agasaranganywa.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko isi yose muri rusange iri gukora uko ishoboye ngo itere imbere ariko akavuga ko Afurika nayo itagombye gusigara inyuma, ngo ibyiza bikorerwa imahanga yo biyitaze.

Imwe mu miti atanga yatuma ibintu bigenda neza ni ugutangira gutegura uko ejo heza h’Afurika hazamera, inganda zigatunganywa ariko nanone ibidukikije nabyo bikarengerwa.

Ikindi avuga kizafasha mu mujyo w’iterambere ni ugukwiza amashanyarazi mu cyaro, agafasha abaturage kwiteza imbere.

Inama yiswe SEForAllForum (Sustainable Energy For All) ni Inama mpuzamahanga ihuza abantu bakomeye bakora mu nzego z’ubukungu, politiki z’ubukungu n’imari, kurengera ibidukikije, n’izindi nzego zirebana n’ubuzima bw’ibihugu byabo.

Yatangiye kuri uyu wa Kabiri taliki 17, ikazarangira taliki 19, Gicurasi, 2022.

Amashanyarazi mu Rwanda:

Imibare Taarifa ifite ivuga ko ‘kugeza ubu’ ingo nzigana na 70.8% zifite amashanyarazi. Icyakora imbonerahamwe yakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi, EUCL, ivuga ko muri Werurwe, 2022  ingo zingana na 68.48%.

Akarere ka mbere gafite ingo zose zibamo amashanyarazi ni Kicukiro ariko n’ingo zose za Nyaruguru zifite amashanyarazi ariko yiganjemo atangwa n’izindi soko zayo nk’izuba, umuyaga n’indi.

Mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi aboneka muri ubu buryo afite ijanisha rya 61% n’aho atangwa n’ingufu zisanzwe( on-grid) angana na 39%.

Muri Kicukiro amashanyarazi atangwa n’andi masoko( sources) atari asanzwe afite ijanisha rya 4%, asigaye yose akagira 96%.

Akarere gafite ingo nke zifite amashanyarazi ni Akarere ka Gakenke.

Imibare yo muri Werurwe, 2022.

Akandi karere gafite amashanyarazi macye kandi gasa n’aho gateye imbere ni Muhanga gafite 62% uyu mubare ukaba ungana n’uwo mu Karere ka Nyamagabe nako gafite 62%.

Akarere ka Ngororero gafite 50%, Nyabihu ikagira 56%, Nyamasheke ifite 59%, Nyanza ikagira 61%, Nyamasheke ikagira 62% umubare kanganya n’aka Muhanga gafite 62%.

TAGGED:AmashanyarazifeaturedInamaKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Umugabo Yakoreye Ibya Mfura Mbi Umugore We, Umwana We N’Inka Ye
Next Article Amafoto: Akazi K’Abafundi Bari Gusenya Stade Amahoro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?