Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gukura Ingabo Zose Muri Somalia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gukura Ingabo Zose Muri Somalia

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 June 2023 10:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe uvuga ko hagiye gutangira gahunda yo gukura ingabo zawo zose muri Somalia. Intego ni uko Somalia ubwayo yasigara yicungira umutekano wayo kuko ziriya ngabo zitazahora yo iteka ryose!

Itangazo ryo mu buyobozi bw’ingabo za AU ziba muri Somalia rivuga ko abasirikare 2000 bagomba kuba barangije kuva muri Somalia bitarenze umwaka wa 2023.

Icyakora haribazwa uko Somalia izabyitwaramo cyane cyane ko Al Shabaab itayoroheye.

Uyu mutwe wiswe uw’iterabwoba ufite imbaraga zose zishoboka kugira ngo uteshe umutwe Somalia ndetse n’ingabo zaje kuyitabara.

AFP ivuga ko ari ngombwa kuzirikana ko hari n’abasirikare kabuhariwe b’Amerika biyemeje guhashya Al Shabaab ariko kugeza ubu ikaba ikibashinganye ijosi.

Mu bihe bitandukanye, abo basirikare b’Amerika bagabye ibitero ku bayobozi ba Al Shabaab bicamo bamwe ariko ntibibuza ko uyu mutwe ukomeza kuzengereza ubutegetsi bw’i Mogadishu n’abakorana nabwo.

Muri Gicurasi, 2023 abarwanyi ba Al Shabaab bishe abasirikare ba Uganda bagera kuri 54 babatsinze mu birindiro byabo muri Somalia aho bagiye mu butumwa bwa AU.

Ni abasirikare benshi k’uburyo byateye ubuyobozi bw’ingabo za Uganda kwibaza icyaba cyihishe inyuma y’iki gitero kidasanzwe.

Si bo gusa kandi kuko mu myaka yashize, hari abasirikare b’Uburundi nabo bishwe na Al Shabaab.

Uyu mutwe umaze imyaka 15 warazengereje Somalia.

Al Shabaab: Umutwe W’Iterabwoba Ufite Ubutasi Bukomeye

Ingabo z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ziri muri Somalia ziganjemo iz’Uburundi, Uganda na Kenya.

Zose hamwe zigera ku bantu 20,000.

Biteganyijwe ko abasirikare bose b’amahanga babaga muri Somalia bazaba baratashye bitarenze umwaka wa 2024.

Kuva mu mwaka wa 1991 ubwo ubutegetsi bwa Said Barre bwakurwagaho muri Somalia, iki gihugu ntikiratekana.

Kuva mu mwaka wa 1991 Somalia itegekwa na Said Barre kugeza ubu intambara ntirahashira
Ibice bitandukanye bikorerwamo n’ingabo z’amahanga muri Somalia
TAGGED:Abarwanyial-ShabaabAmahangaBurundifeaturedIbiteroIngaboSomaliaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kiyovu Yasezeye Serumogo Wayitsindiye Ibitero 150
Next Article Tanzania: Sano Rutatika Ari ‘Kwiyerekana’ Mu Ikipe Ihagarariye u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?