Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Agaciro Development Fund Yashoye Imari Muri Banki Ikomeye Y’Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Agaciro Development Fund Yashoye Imari Muri Banki Ikomeye Y’Afurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 October 2022 10:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigega nyarwanda cyo kwigira kitwa Agaciro Development Fund (AgDF) cyashoye Miliyoni $8 muri Banki y’iterambere ry’Afurika yitwa  Eastern and Southern African Trade and Development Bank (TDB).

Umuyobozi mukuru muri iyi banki witwa  Admassu Tadesse yagize ati: “ Twshimiye ko AGACIRO Development Fund ibaye ikigo cy’igihugu kigenga gishoye imari muri iyi Banki.”

Tadesse yavuze ko byerekana ko abashoramari batandukanye bamaze kubona ko gushora muri Banki yabo ari ikintu cyunguka kandi ngo yizeye ko hari n’abandi bashoramari bazayishoramo, u Rwanda rukaba rubafunguriye amarembo.

Umuyobozi w’Agaciro Development Fund Bwana Gilbert Nyatanyi ashimira Abanyarwanda bakomeje gushyira amafaranga muri kiriya kigega kugira ngo igihugu cyabo gikomeze kugwiza amafaranga atuma kihaza mu by’imari.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nyatanyi avuga ko igihe kigeze ngo Agaciro Development Fund gishore henshi hatandukanye hagamijwe ko cyungukira henshi kandi ikaba ishoramari rizamara igihe kirekire.

Banki yitwa TDB ni Banki igamije guteza imbere imishinga y’ibihugu nabyo bikishyura ku nyungu yumvikanyweho bitewe n’uko umushinga wizwe.

Kugeza ubu iyi Banki nyafurika ifite umutungo mbumbe wa US$13,846.

Ni imibare  yo mu mwaka wa 2021. Ni umusaruro wazamutseho 7%.

Kuva iyi Banki yatangira gukora, imaze gutanga inguzanyo ingana na Miliyoni $ 258.

- Advertisement -

Ifite ibihugu binyamuryango 23, muri byo harimo bibiri bitari iby’Afurika.

Agaciro Development Fund ni kimwe mu bigo by’ibihugu by’Afurika bifitemo imigabane.

Ibigo by’abikorera bifitemo imigabane ni ibigo 19.

Icyakora si Agaciro Development Fund gusa ifite imigabane muri iriya Banki ko na RSSB nayo ari uko.

Banki TDB iherutse gutangaza ko hari Miliyoni $10 yageneye abashoramari bashaka gushora mu by’ingufu zisubira.

Iby’uyu mwenda byatangarijwe mu nama iherutse guhuza abakora muri iyi Banki n’abafatanya bikorwa bayo bo mu bihugu binyamuryango.’

TAGGED:AgacirofeaturedIkigegaImariKigaliRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bloomberg Television Yemerewe Gukorera Mu Rwanda
Next Article Pocket Wifi Pro: Igikoresho Cy’Airtel Rwanda Kiguha Murandasi Ukishima
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?