Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Agacurama Kadasanzwe Kabonetse Mu Rwanda Nyuma y’Imyaka 40
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibidukikije

Agacurama Kadasanzwe Kabonetse Mu Rwanda Nyuma y’Imyaka 40

admin
Last updated: 10 March 2022 2:57 pm
admin
Share
SHARE

Agacurama ko mu bwoko abahanga mu bidukikije bakekaga ko butakiba ku isi kabonetse mu Rwanda, mu bushakashatsi bumaze igihe bukorerwa muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Ako gacurama kamaze imyaka 40 katagaragara ni ako mu bwoko bwa Hill’s horseshoe bat. Kabonetse mu ishyamba ry’inzitane rya Nyungwe, ribamo urusobe rw’inyamaswa zisaga 1000 nk’inyoni, ibisamuntu n’izindi.

Nta makuru yari akiboneka kuri izo nyamaswa z’inyamabere, ndetse Ihuriro mpuzamahanga ryo kurengera ibidukikije (IUCN) mu mwaka wa 2021 ryazishyize mu bwoko bw’inyamaswa buri mu marembera.

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urengera uducurama (Bat Conservation International, BCI), Jon Flanders, ku wa Kabiri yatangaje ko iyi ari inkuru ishimishije cyane.

Yakomeje ati “Biratangaje kuba ari twe bantu babashije kubona kano gacurama nyuma y’igihe kirekire gutya.”

Uwo muryango w’Abanyamerika ufatanya n’Urwego r’Iterambere mu Rwanda (RDB) na Rwanda Wildlife Conservation Association mu bushakashatsi mu mashyamba guhera mu 2013.

Mu 2019 ngo nibwo babonye ako gacurama gafite imiterere idasanzwe. Ariko byafashe indi myaka itatu kugira ngo hasozwe isesengura ryimbitse ku bwoko bwako.

Kugeza ubu ibikorwa bya muntu nko gutema amashyamba maze inyamaswa zikabura aho zitura, biri mu bituma ubwoko bwinshi bwazo bukendera.

Ishyamba rya Nyungwe ryemejwe nka Pariki y’igihugu mu mwaka wa 2004.

TAGGED:AgacuramafeaturedNyungwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abarundikazi Bahoze Ari Intwari- Perezida W’u Burundi Ndayishimiye
Next Article U Rwanda Rukeneye Abakinnyi BIZE-FERWAFA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?