Agacurama Kadasanzwe Kabonetse Mu Rwanda Nyuma y’Imyaka 40

Agacurama ko mu bwoko abahanga mu bidukikije bakekaga ko butakiba ku isi kabonetse mu Rwanda, mu bushakashatsi bumaze igihe bukorerwa muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Ako gacurama kamaze imyaka 40 katagaragara ni ako mu bwoko bwa Hill’s horseshoe bat. Kabonetse mu ishyamba ry’inzitane rya Nyungwe, ribamo urusobe rw’inyamaswa zisaga 1000 nk’inyoni, ibisamuntu n’izindi.

Nta makuru yari akiboneka kuri izo nyamaswa z’inyamabere, ndetse Ihuriro mpuzamahanga ryo kurengera ibidukikije (IUCN) mu mwaka wa 2021 ryazishyize mu bwoko bw’inyamaswa buri mu marembera.

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga urengera uducurama (Bat Conservation International, BCI), Jon Flanders, ku wa Kabiri yatangaje ko iyi ari inkuru ishimishije cyane.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Biratangaje kuba ari twe bantu babashije kubona kano gacurama nyuma y’igihe kirekire gutya.”

Uwo muryango w’Abanyamerika ufatanya n’Urwego r’Iterambere mu Rwanda (RDB) na Rwanda Wildlife Conservation Association mu bushakashatsi mu mashyamba guhera mu 2013.

Mu 2019 ngo nibwo babonye ako gacurama gafite imiterere idasanzwe. Ariko byafashe indi myaka itatu kugira ngo hasozwe isesengura ryimbitse ku bwoko bwako.

Kugeza ubu ibikorwa bya muntu nko gutema amashyamba maze inyamaswa zikabura aho zitura, biri mu bituma ubwoko bwinshi bwazo bukendera.

Ishyamba rya Nyungwe ryemejwe nka Pariki y’igihugu mu mwaka wa 2004.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version