Agasembuye Muri COVID-19: Inyungu Ya Bralirwa Plc Yazamutse 655.6%

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rwatangaje ko mu mwaka wa 2020 rwungutse miliyari 9 Frw, zivuye kuri miliyari 1.2 Frw zabonetse nk’inyungu nyuma yo kwishyura imisoro mu 2019.

Ni inyungu yabonetse mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 cyashyize ihurizo ku bikorwa byinshi by’ubucuruzi, ku buryo uru ruganda rwo rwanatangaje ko abanyamigabane bazahabwa inyungu ya 8.75 Frw ku mugabane, mu gihe mu 2019 yari 1.16 Frw.

Ni mu gihe ibigo byinshi byagize igabanyuka rikomeye ry’inyungu yabyo, ku buryo bigenda bifata icyemezo cyo kutazatanga inyungu ku migabane.

Imibare yashyizwe ahagaragara na Bralirwa ku wa 30 Werurwe 20201, igaragaza ko ibinyobwa uru ruganda rwacuruje mu 2020 byazamutseho 0.4% ugereranyije na 2019.

- Advertisement -

Inzoga ni zo zacurujwe cyane kuko ingano yashyizwe ku isoko yiyongereyeho 7.2%, bitewe n’uburyo bukoreshwa mu kuzicuruza cyane ko utubari dufunze kuva mu gice kinini cy’umwaka ushize. Ubu kugura inzoga ni muri za butike, amaguriro mato n’amanini cyangwa resitora.

Ni mu gihe ibinyobwa bidasembuye byo byagabanyutseho 19.1%, igabanyuka risobanurwa ko rishingiye “ku ngamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.”

Urebye ku mafaranga yinjiye muri rusange mu mwaka ushize, yagabanyutseho 0.2% ugereranyije no mu 2019, kuko mu mwaka ushize hinjiye miliyari 100.5 Frw mu gihe mu 2019 zari miliyari 100.6 Frw.

Ni igabanyuka ryatewe ahanini n’igabanyuka ry’ingano y’ibinyobwa bidasembuye, ariko ritagize ingaruka nyinshi kubera izamuka ry’inzoga zacurujwe.

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Merid Demissie yavuze ko inyungu y’ibinyobwa bwite by’uru ruganda byazamutse ugereranyije no mu 2019, nubwo ku binyobwa bisembuye yamanutse.

Yavuze ko hafashwe ingamba zo kunoza imicungire y’uruganda, kugabanya amafaranga akoreshwa n’izindi mu gukumira ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.  

Bralirwa Plc yakomeje iti “Inyungu yazamutse kuri 655.6% igera kuri miliyari 9 Frw mu gihe mu 2019 yari miliyari 1.2 Frw, bitewe n’impamvu zavuzwe haruguru.”

Mu mwaka ushinze Bralirwa Plc igaragaza ko yagabanyije amafaraga yakoreshaga nko mu kumenyekanisha ibikorwa, amafaranga atangwa ku bakozi n’ayakoreshwaga mu gusana ibintu bitandukanye.

Biteganyijwe ko inyungu ku mugabane nimara kwemezwa mu nama y’ubutegetsi iteganyijwe ku wa 20 Gicurasi 2021, izishyurwa bitarenze ku wa 20 Kamena 2021. Ingungu izatangwa ku migabane ingana na 99.9% by’inyungu yose yabonetse mu 2020.

Bralirwa Plc yenga inzoga zirimo Mützig, Primus, Turbo King, Legend, Amstel na Heineken, mu rwengero rwa Gisenyi. Primus ni yo nzoga imaze igihe kinini ku isoko, kuko icuruzwa kuva mu 1959.

Ibinyobwa bisembuye bya Bralirwa Plc byo bitunganywa ku burenganzira bwa The Coca-Cola Company.

Kuva mu 1971, Heineken N.V yo mu Buholandi niyo munyamgabane mnini muri Bralirwa Plc kuko ifitemo 75%, mu gihe indi migabane 25% iri ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version