Mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama hari umugore witwa Peace Niyoyita woroye ingurube 400 z’icyororo cya kijyambere, agashima ikoranabuhanga rya drones z’ikigo Zipline rimufasha koroza abandi binyuze mu kubagezaho intanga z’ingurube yoroye.
Mu myaka irindwi amaze yorora ayo matungo, ashima intambwe amaze gutera kuko yatangiriye ku ngurube 10.
Yasanze korora ingurube bifasha cyane kuko zibwagura ibyana byinshi mu gihe gito.
Niyoyita yahiseho gutubura icyororo akavukisha ibyana byiza byo guha abandi ngo borore ingurube zizatanga umusaruro vuba.
Yorora Landrace, Pietrain, Duroc na Camborough, ayo moko yose akaba yarayakuye mu Bubiligi.
Kugira ngo aziteho neza, yashinze ikigo yise Ntarama Pig Farmin on Grand Scale Ltd, kiri mu Kagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama, aho atuye.
Mbere y’uko intanga zimugeraho zizanywe na drones za Zipline, yashakaga umuzanira impyizi kugira ngo yimye ingore byarangira ugasubirazwayo.
Ni imikorere yabaga ivunanye, ihenze kandi itajyanye n’igihe.
Aho ikoranabuhanga rya drones ryaguriwe rikagera no mu kugeza intanga ku borozi, Peace Niyoyita yabyungukiyemo kuko arikoresha yoherereza aborozi umubare n’ubwoko bw’izo bifuza.
Ati :“Ubu umworozi ushaka intanga araduhamagara cyangwa akatwandikira intanga ashaka, akatubwira n’ahantu ari. Umukozi ushinzwe ubworozi ni we umusabira, ubundi akatubwira ikigo nderabuzima drones zisanzwe zigwaho, ikazijyanayo akaba ari ho azisanga”.
Drones za zipline zibageraho kabiri mu cyumweru zije gutwara intanga zo kujyana i Rusizi, i Nyamasheke, muri Gisagara n’ahandi henshi batashoboraga kubona icyororo cyiza.
Mu gihe ubworozi bw’ingurube buri kuzamuka mu bwinshi no mu bwiza, hari Abanyarwanda bataramenya ko kurya ingurube ari byiza.
Bamwe, kubera imyumvire yabo, bavuga ko kurya ingurube ari ukurya umwanda.
Hari n’ababizanamo amadini.
Niyoyita avuga ko imyumvire iteye ityo kuri iri tungo idahuje n’ukuri.
Ati: “Inyama z’ingurube ziracyanenwa ahantu henshi, ugasanga umuntu azi ko ari inyama yo mu kabari.Turacyafite n’ibibazo by’uko abantu benshi tutazi guteka neza inyama z’ingurube bigatuma tubura abakiriya benshi”.
Nubwo ari uko bimeze, Peace Niyoyita ari hafi gutangiza ibagiro rizamufasha kugeza ku isoko inyama nyinshi z’ingurube.
Avuga ko bizafasha abaturage kubona inyama nke umuntu yatekera abana, aho kugira ngo abagabo cyangwa abagore bamwe na bamwe bajye bazirira mu kabari bibagirwe abo basize mu rugo.
Uyu mubyeyi yahaye akazi abantu barenga 100 barimo 10 bahoraho.
Avuga ko yiyemeje kuzoroza benshi ingurube za kijyambere kuko ubworozi bwazo buri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda.