Ahagize Umurage W’Isi Hangijwe N’Imihindagurikire Y’Ibihe

Si inzara iterwa n’amapfa cyangwa iterwa n’imyuzure yangiza imyaka ndetse n’indwara z’ibyorezo byugarije abantu gusa bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, ahubwo iki kibazo kigera no ku nyubako zagizwe umurage w’isi kubera uburyo zihariyemo.

Izo nyubako ni nyinshi kandi hirya no hino ku isi. Imwe muri zo ni iherereye mu bwami bwa Jordan yitwa Ad Deir yubatswe ahahoze umujyi wa Petra, ikaba yari inyubako abihayimana bakoreragamo.

Ni inzu ifukuye mu rutare yubatswe n’abagabo bari abacuruzi bamenyekanye mu Burasirazuba bwo Hagati bitwaga Nabateans, ubu imyaka ibaye 2000 batakibaho.

Ubushyuhe buri mu gace iyi nyubako y’akaraboneka yubatswemo bwatumye itangira kwangirika buhoro buhoro.

- Kwmamaza -

Ubushyuhe bwo mu gace yubatswemo bwamenyekanye kandi no mu bimera by’ahitwa Ma’an mu bwami bwa Jordan.

Umwe mu bahanga bo muri Kaminuza ya Al-Hussein Bin Talal witwa Alfarajat avuga ko muri kariya gace hahoze ibimera birimo n’ingano nyinshi ariko bitakihera kubera ubushyuhe bwinshi buterwa n’igihe izuba rimara rihava, nta kavura na mba!

Abahanga bavuga ko imihindagurikire y’ikirere yatangiye mu by’ukuri mu nyaka 40 ishize.

Muri icyo gihe hari ibimera byeraga ku bwinshi hirya no hino ku isi bitacyera cyangwa se byera nabi, ari bike kandi bitagifite umwimerere wabyo wa kera.

Imihindagurikire y’ikirere muri iki gihe yatumye imyuzure iba myinshi, izuba rimara igihe kirekire kurusha uko byahoze, indwara zimwe na zimwe zirushaho gukomera ndetse ituma n’ubutaka bwubatsweho ibintu bya kera byari agatangaza busaza butangira no kwangirika.

Ubushyuhe bukabije bwatangiye gutuma inkuta zubatse inyubako za kera cyane zitangira gusaduka gahoro gahoro.

Uretse urugero rwa ya nzu twavuze haruguru yubatswe n’aba Nabateans, hari n’izindi nyubako zahoze mu Bwami bw’Abami bw’Abaromani zatangiye gusaduka.

Ku byerekeye ya nyubako yo mu bwami bwa Jordan, umuhanga Alfarajat agira ati: “ Niba ushaka kwirebera ingaruka z’ubushyuhe bwatewe n’imihindagurikire y’ikirere uzaze wirebere inyubako ya Petra!”

Izuba ryinshi ryatangiye gusatura inkuta z’iyi nyubako idasanzwe kandi n’amabuye yegereye inyanja iri hafi aho nayo yatangiye kwangizwa n’amazi y’inyanja yazamutse mu ngano.

National Geographic yanditse ko ingaruka zo kwangirika kw’inyubako yo mu mujyi wa Petra bizagira ingaruka zikomeye ku bukerarugendo.

Aha hantu hasanzwe hasurwa n’abantu bagera kuri miliyoni ku mwaka.

Twababwira ko aba Nabateans bari abacuruzi b’imideli n’imirimbo bakoreraga ubucuruzi mu bice byari hagati y’Ubwami bw’abami bw’Abaromani n’ibice by’Uburasirazuba bw’isi ni ukuvuga mu Bushinwa, Ubuhinde n’Ubugereki.

Bari bafite uburyo bahanganagamo n’amazi yakundaga kubateza imyuzure ariko ntibari bakunze kuzahazwa n’izuba ryinshi nk’iriri muri aka gace muri iki gihe.

Aho bapfiriye bagashira, ibikorwa byo kurinda aka gace byarahagaze gatangira kwibasirwa n’ibibazo birimo n’imyuzure ndetse n’uruzuba rusa nurudakuraho.

Mu myaka 2000 ishize iyi nyubako yakomeje kwihanganira iby’iki kibazo ariko ibintu byaje kunanirana none yatangiye kwangirika.

Mu magambo make, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zageze kuri byose.

Zageze ku bantu, mu bimera, ku nyamaswa zo mu Nyanja n’iz’umusozi ndetse no ku nyubako za kera cyane Yezu Kristu na Mohamad bataraza ku isi.

Indi wasoma:

Inyubako Za Ba Farawo Ba Misiri Ya Kera Zubatswe Zite? Zubakwa Na Bande?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version