Perezida Paul Kagame yabwiye itsinda ry’abanya Qatar yaraye yakiririye mu Biro bye ko imwe mu ntego u Rwanda rufite ari kuba igihugu gikize byuzuye kandi kitarangwa n’amacakubiri kuko adindiza muri byose.
Abo bahanga bo muri Qatar basanzwe ari bamwe mu bakora mu kigo cyayo cy’imiyoborere kitwa Qatar Leadership Center, Qatar ikaba ubwami buba muri Aziya kandi bukize koko.
Abo bahanga bari bagiye kuganira na Perezida Kagame ngo ababwire mu buryo burambuye imivuno u Rwanda rwakoresheje ngo rugere aho ruri nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikica abagera kuri Miliyoni imwe mu minsi ijana, ni ukuvuga abantu 10,000 ku munsi.
Ubwo bwicanyi bwakoranywe ubuhanga n’ubugome ku buryo mu gihe gito bwasize u Rwanda ari itongo, abahanga barwo barishwe, abandi barahunga abasigaye basigara nta rwara rwo kwishima bafite.
Aho abahagaritse iriya Jenoside batangiriye kurwubaka bahereye ku busa bazamuka gahoro gahoro kugeza ubwo mu mwaka wa 2025, u Rwanda ruri mu bihugu bishimirwa amajyambere byagezeho mu gihe gito.
Icyakora ayo majyambere afite ikiguzi nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye.
Ati: “Icya mbere cy’ingenzi cyari mu ntego cyari ukongera guhuza igihugu, tukagira icyerekezo cy’igihugu cyunze ubumwe. Ntacyo byari bimaze kwibaza ngo uyu ava mu ruhe rwego cyangwa afite ayahe mateka. Uburyo bwose yaba ariho, ni umwenegihugu. No ku banyamahanga bari hano ni uko! Igihe cyose bubahiriza amategeko y’igihugu, tubabarira mu bagira uruhare mu iterambere ridufasha kugera ku ntego twihaye”.
Kagame avuga ko intangiriro y’ibyo byose yari ubumwe bw’Abanyarwanda, bakiyunga ahasigaye bagakora kandi bagakorana.
Yaboneyeho kubwira abo bantu bo muri kimwe mu bihugu byo muri Aziya bikorana neza n’u Rwanda ko igihugu cye cyasanze ari ngombwa guharanira amajyambere ‘yuzuye’.
Mu rwego rwo kwibaza ariko agamije no kwigisha, yunzemo ati: “Ni gute abaturage bacu bava mu bukene? Niba utakiri mu macakubiri ariko ukaguma mu bukene byaba bikumariye iki? Turashaka ko igihugu cyacu, abaturage bacu bakura bagateza imbere ”.
Abo yabibwiraga babyumvaga neza kuko igihugu cyabo kimaze kumenyana n’u Rwanda binyuze mu bufatanye mu ngeri zirimo umutekano, ubukungu(ubwikorezi mu ndege, amahoteli), uburezi, ikoranabuhanga n’izindi.
Mu ntangiriro za Mutarama, 2025 ingabo z’u Rwanda n’iza Qatar zasinyanye amasezerano mu gukorana mu by’indege kandi yaje yiyongera ku yari asanzwe hagati ya Qatar Airways na Rwandair nayo ajyanye no gukorana mu by’indege no mu bukerarugendo.
Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda na Qatar kuko iki gihugu gifitemo ishoramari rya 60%, kandi hari ibiganiro biganisha ko Qatar yahabwa imigabane ya 49% mu kigo RwandAir.
Ingendo za Perezida Kagame muri Qatar n’iza Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani mu Rwanda zabaye ishingiro ry’ubwo bufatanye bushobora kuzaramba igihe kirekire.
Amafoto: Urugwiro Village