Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ahakoreraga MINIJUST N’Urukiko Rw’Ikirenga Hazasenywa Nyuma Ya CHOGM
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ahakoreraga MINIJUST N’Urukiko Rw’Ikirenga Hazasenywa Nyuma Ya CHOGM

admin
Last updated: 04 May 2021 10:34 am
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubutabera, Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko rw’Ubujurire n’Ubushinjacyaha, byamaze kwimuka aho byakoreraga ku Kimihurura. Mu minsi mike hazazamurwa inyubako idasanzwe ikazubakwa nk’ishoramari ry’ikigo cy’Abafaransa, Groupe Duval.

Uwo mwanya wose uri hagati y’inyubako ikoreramo Simba Supermarket, Lemigo Hotel na Kigali Convention Centre uzubakwamo inzu izaba iberamo ibintu byinshi cyane, yiswe Inzovu Mall.

Igishushanyo mbonera cy’agateganyo kigaragaza ko hazaba hari hotel igizwe n’ibyumba 140 yitwa Odalys City Business Aparthotel, ibyumba by’inama, amahahiro, ibyumba by’imyidagaduro n’ibindi.

Icyo kigo cyo mu Bufaransa gishamikiyeho Duval Great Lakes Ltd, ari nayo ikurikirana iyo mishinga. Iheruka gutangaza ko inzego zahakoreraga nizimara kwimuka, hazakurikiraho gusenya inyubako zihasanzwe hakubakwa mu buryo bugezweho.

Nyuma y’uko abahakoreraga bamaze kwimuka, Umuyobozi Mukuru wa Duval Great Lakes Ltd, Vicky Murabukirwa, yabwiye Taarifa ko “ikigomba gukurikira muri uyu mushinga kizatangazwa nyuma ya CHOGM.”

Ubutaka buzubakwaho bwegeranye na Kigali Convention Centre izaberamo inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 54 bihurira muri Commonwealth, ku buryo butaberaho imirimo y’ubwubatsi mu gihe yaba irimo kuba, bijyanye n’imyiteguro yayo.

Groupe Duval ifite irindi shoramari mu Rwanda, aho UGOLF iheruka gusinya amasezerano na Kigali Golf Resorts and Villas, yo gucunga ikibuga cya Golf kiri hagati ya Kacyiru na Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, kizatahwa muri Gicurasi.

Icyo kibuga gishya kizaba kigizwe n’imyobo 18, nyuma y’uko cyavuguruwe kuko mbere yari imyobo icyenda gusa.

Biteganywa ko muri Kigali Golf Resort and Villas, uretse ikibuga cya Golf hazaba harimo ikibuga cya tennis, ahabera inama, resitora, aho gukorera siporo n’ibindi.

TAGGED:featuredGroupe DuvalMinijustUbushinjacyahaUrukiko rw'IkirengaUrukiko rw'Ubujurire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ese Perezida Suluhu Azakuraho Intambara Y’Ubukungu Igihugu Cye Gifitanye Na Kenya?
Next Article MTN Rwanda Yinjiye Ku Isoko Ry’Imari N’Imigabane
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?