Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ahantu Hatandatu Abashyitsi Ba CHOGM 2022 Bazakorera Inama Hatangajwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ahantu Hatandatu Abashyitsi Ba CHOGM 2022 Bazakorera Inama Hatangajwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 May 2022 7:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imirimo yo gutunganya Umujyi wa Kigali irakomeje kugira ngo igihe cyo kwakira abazitabira Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bakoresha Icyongereza, CHOGM, izasange ibintu biri ku murongo. Hagati  hoteli n’ibigo bikorerwamo inama nini bizabakira byamaze gutangazwa.

Ibyo ni Kigali Convention Center, Intare Conference Arena, Serena Hotel, Kigali Conference and Exhibition Center na  M Hotel  na Marriot Hotel-Kigali.

Izi Hotel nizo zikomeye kurusha izindi mu Rwanda.

Icyakora Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubucyerarugendo mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere Madamu Ariella Kageruka yabwiye Taaifa ko hari n’andi mahoteli azakira abashyitsi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “Ntabwo ari ariya gusa. ariya ni azakira inama zitandukanye”

Umukuru w’igihugu Paul Kagame aherutse gucyebura abatanga serivisi z’amahoteli na resitora kwikubita agashyi bagashyira imbaraga mu gutanga serivisi zihuse, zidakerereza abakiliya.

Yababwiye ko muri rusange Abanyarwanda batanga serivisi nziza ariko ngo ikibazo ni uko bazarira kandi bagatanga ibintu bihenze.

Ibyo Perezida Kagame yavuze  bihuza n’ibyo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda aherutse kuvuga mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu minsi micye yabanjirije ijambo Perezida Kagame yavugiyemo ko serivisi zo muri mahoteli zigenda biguru ntege.

Omar Talal Ali Daair uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda yasabye abatanga serivisi za Hoteli, ni ukuvuga ibiribwa n’ibinyobwa kongera umuvuduko mu kubitegura no kubitanga.

- Advertisement -

Ni mu rwego rwo kubateguza ko akazi kazababana kenshi ubwo u Rwanda ruzaba rwakira CHOGM.

Ibyo Ambasaderi Daair avuga  bifite ishingiro kubera ko henshi abakiliya bategereza ibiribwa cyangwa ibinyobwa iminota itari munsi ya 15.

Iki ni kimwe mu binengwa mu buryo Abanyarwanda batangamo serivisi.

Daair asanga iyi mikorere yagombye guhinduka kugira ngo ubwo u Rwanda ruzaba rwakira abashyitsi bazaba baje mu Nama y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bibumbiye muri CHOGM batazabatindira bigashyira umugayo ku gihugu.

Icyakora Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere gisanzwe gifite imirongo cyashyizeho igena uko bigenda.

Bimwe mu bisabwa ni uko serivisi igomba gutanga byihuse kandi ikaza inoze.

Buri rwego mu zitanga serivisi rugomba kwisuzuma buri gihe, kugira ngo harebwe niba nta gikwiye kuvugururwa.

Aho bishoboka hose, ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa kugira ngo serivisi itanzwe ibe inoze kandi yihute.

Ikoranabuhanga ntirifasha mu gutanga serivisi zihuse kandi zinoze gusa, ririnda n’imitangire ya ruswa.

Icyo rwiyemezamirimo avuga ku cyifuzo cya Ambasaderi…

Munyaneza ni umucuruzi wo mu Karere ka Kamonyi ahitwa i Runda.

Yabwiye Taarifa ko gutinza umukiliya ari umukuha uburyo bwo kuzajya gushakira serivisi yihuse ahandi.

Avuga ko umukiliya aba afite ahantu henshi yahitamo kujyana amafaranga ye bityo ko iyo umubuze, ubu ucuruza uhomba kandi hari n’ubwo uba wanaranguye uhendwa.

Ati: “ Ibyo uwo mugabo avuga birakwiye. Ibintu bikwiye guhinduka kuko Abanyarwanda usanga twumva ko ibintu bigomba gukomeza kugenda uko byahoze kandi sibyo.”

Avuga ko kuzarira mu bintu bituma igihe cyatakaye kitagaruka n’umukiliya ugiye ntazaguke kandi akaguteza n’abandi ko utanga serivisi mbi.

Hagati aho kandi ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, buherutse kugirana inama n’abagize ikitwa Golden Circle, ni ukuvuga ihuriro ry’Abanyarwanda b’abaherwe banini kurusha abandi , baganira uko bazabyaza umusaruro inama zose zizaba mu gihe cya CHOGM.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere Clare Akamanzi yasabye abitabiriye iriya nama gukomeza gukorana n’ikigo ayobora kugira ngo impande zombi zirebere hamwe ahava amahirwe bityo abyazwe umusaruro.

Akamanzi yagize ati: ‘ Turashaka ko ibihugu byose bizitabira iriya nama bimenya ko u Rwanda ruhari kandi bikaruvuga. U Rwanda rugomba kwibagirana ku bibi byaruranze mu mateka, ahubwo rukibukirwa ku byiza birimo n’iterambere rufite. Ibi bizashoboka ari uko twese dukoranye.”

Uwavuze mu izina ry’urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo witwa Solange Tetero yavuze ko inama izahuza urubyiruko rwo muri Commonwealth yiswe Commonwealth Youth Forum izabera urubyiruko rw’u Rwanda uburyo bwiza bwo kwigira ku bandi.

Hari n’inama iteganyijwe yiswe Commonwealth People’s Forum nayo izahuza urubyiruko na’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere imishinga igamije kurengera ibidukikije no kurinda umubumbe w’isi muri rusange.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe imishinga(RDB Chief Strategy and Compliance Officer) witwa Louise Kanyonga nawe yavuze ko intego u Rwanda rufite ari ugufatanya n’amahanga kugira ngo ejo hazaza h’abatuye isi hazabe heza kandi hasangiwe n’abayituye bose.

Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Federasiyo Nyarwanda y’abikorera ku giti cyabo witwa Stephen Ruzibiza yavuze ko abikorera bo mu Rwanda biteguye kuzabyaza umusaruro ziriya nama kandi bakagira ibyo bigira kuri bagenzi babo bazaba bavuye mu bindi bihugu.

 

TAGGED:AkamanziAriellaCHOGMfeaturedKagerukaRDBRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwigisha Uko Inkongi Yirindwa Byageze No Mu Mashuri Yisumbuye
Next Article Yahisemo Gukoresha Amafoto Ngo Asangize Abandi Ubwiza Bw’Ibidukikije
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?