Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ahari Iterambere Ry’Umugore Haba Hari Umugabo- Apôtre Mignone Kabera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ahari Iterambere Ry’Umugore Haba Hari Umugabo- Apôtre Mignone Kabera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 July 2023 6:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugabutumwa witwa Apostle Mignone Kabera uyobora Umuryango Women Foundation Ministries avuga ko Imana yaremye umugore kugira ngo abe icyuzuzo cy’umugabo kandi bose babikore mu nyungu zabo n’iz’igihugu.

Hari mu kiganiro yahaye abanyamakuru kivuga ku giterane ngaruka mwaka kitwa All Women Together kizaba hagati y’italiki 08 n’iya 11, Kanama, 2023.

Mignone Kabera avuga ko umugore wo muri iki gihe akeneye kumenya guhuza ibintu mu buryo bugira ingaruka nziza.

Ngo hari benshi biyubatse ariko bashobora kwisenya muri uko kwiyubaka kwabo.

Ati: “ Umugore agomba kuba umugore usenga ariko anakora, akamenya kuba yarateye imbere ariko akanubaha umutware we.”

Avuga ko umugore afite ubushobozi bwo kwiyubaka, akamenya guhuza ibikenewe byose ngo urugo rwe rutere imbere.

Mu kwiyubaka k’umugore ariko, Apostle Mignone Kabera avuga ko ari ngombwa ko n’umugabo we aba ahari.

Yemeza ko ahari iterambere ry’umugore haba hari n’umugabo ku ruhande rwe.

Mignone Alice Kabera avuga ko igitekerezo cyo gutangiza igiterane All Women Together cyatangiye mu mwaka wa 2011.

Ubu kigiye kuba ku nshuro ya 12.

Yari agamije ko abagore bari baratsikamiwe bivana muri iyo ngoyi akaba abatsinzi kandi ngo imbuto yateye kuva icyo gihe zatanze umusaruro.

Igiterane All Women Together kizitabirwa kandi n’abagabo kugira ngo bumve uko umuhati wabo mu kubaka ingo ari uw’agaciro kandi ko Imana iha agaciro ibyo bakora.

Kizabera muri Kigali Convention Center ariko abatazahaboneka bazakurikira ibyo biterane mu buryo bw’ikoranabuhanga.

TAGGED:AbagaboAbagorefeaturedIgiteraneKabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwato Bupakiye Imodoka 3,000 Bwafashwe N’Inkongi
Next Article Umushinjacyaha Yasuye Urwibutso Rwa Jenoside Aho Kayishema Aregwa Kwica Abatutsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?