Aho Marburg Yaje Mu Rwanda Ituruka Hamenyekanye

Iki ni ikiganiro cyahuje abanyamakuru na Minisante na WHO/OMS

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko icyorezo cya Marburg cyadutse mu Rwanda kivuye mu ducurama ariko atavuze aho twari turi.

Yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru kitabiriwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye WHO/OMS, Dr. Tedros Gybriesus uri mu Rwanda guhera mu mpera z’iki Cyumweru.

Nsanzimana yabwiye abanyamakuru n’abandi banyacyubahiro barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko aho u Rwanda rumenye ko rwinjiriwe na kiriya cyorezo rwahise rutangira kwita ku banduye no kureba niba hamenyekana aho cyateye gituruka.

Avuga ko u Rwanda rwaje gusanga iriya ndwara yarageze mu Banyarwanda ivuye mu nyamaswa.

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora WHO/OMS ashima uko u Rwanda rubyitwaramo, akavuga ko yaba Perezida Kagame n’abandi bafatanya mu buyobozi bw’igihugu bakoze uko bashoboye ngo bahagarike iki cyorezo vuba.

Ati: “Naraye mpuye na Perezida Kagame ambwira uko igihugu cyakoze ngo gihagarike Marburg. Ni ibintu namushimiye we n’abo bakorana”.

Ghebreyesus avuga ko yaraye asuye aho abarwayi ba Marburg bari asanga bari kwitabwaho ku rwego rutari rusanzwe rukoreshwa mu bihugu iriya ndwara yagaragayemo.

Ashima kandi ko u Rwanda rwakoresheje neza inkingo rwahawe ngo rukingire abarutuye agashima n’abafatanyabikorwa barwo barugaragarije ubufatanye muri ibyo bibazo.

Umuyobozi wa OMS/WHO avuga kandi ko yarebye uko u Rwanda ruhererekanya amakuru kuri iyi ndwara kugira ngo hamenyekane abanduye kandi bitabweho.

Avuga kandi ko u Rwanda rugeze kure ruteza imbere ibyo gukora urukingo rwa COVID-19 kuko ubwo iki cyorezo cyadukaga mu Rwanda cyatumye abantu babona akamaro ko kugira uruganda rukorera inkingo mu gihugu imbere cyangwa hafi aho.

Yasabye u Rwanda gukomeza gukorana n’abandi mu gukurikirana uko iki cyorezo kirwanywa kugira ngo mu gihe gito kiri imbere kizabe cyaranduwe burundu.

Ati: “WHO/OMS izakomeza gukorana n’u Rwanda mu guhashya iyi ndwara kugira ngo rugere ku ntsinzi”.

Umuyobozi wa OMS/WHO yasabye ibihugu byari byarakomanyirije u Rwanda ku ngendo zabaruturuka mo kubikuraho kuko u Rwanda rwifashe neza muri uru rugamba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version