Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Aho Museveni Azarahirira Hakomeje Gutegurwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Aho Museveni Azarahirira Hakomeje Gutegurwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 May 2021 9:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Uganda barategura irahira rya Perezida Yoweli Kaguta Museveni uherutse gutsindira kongera kuyobora Uganda kuri Manda ya karindwi. Azarahira kuri uyu wa Gatatu tariki 12, Gicurasi, 2021

Azarahirira ku kibuga kiri ahitwa Kololo mu mujyi wa Kampala.

Video yashyizwe kuri Twitter n’ikinyamakuru NTV irerekana abantu bacicikana bashyira ibintu ku murongo kugira ngo uriya muhango uzabere ahantu hasa neza kandi hatekanye.

Biteganyijwe ko hari Abakuru b’ibihugu birenga 20 bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Museveni.

Mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu ntangiriro za Mutarama, 2021, Museveni yari ahanganye na Bwana Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine.

Uyu mugabo wahoze ari umuhanzi ariko akaza kwiyegurira Politiki yashinje Museveni ko yamwibye amajwi, ariko nawe aza kubwira abanyamakuru ko ahubwo Kyagulanyi ariwe wayibye n’ubwo bitamubijije gutsindwa.

Icyo gihe Museveni yavuze ko uduce twibwemo amajwi ari Kampala, Wakiso na Kyotera no mu tundi duce two mu gihugu hagati.

Daily Monitor iherutse kwandika ko Museveni yavuze  ko uwateguye buriya bujura akaba ari nawe wabwungukiyemo ari Bwana Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

N’ubwo Perezida Museveni yavuze biriya, uyu Bobi Wine niwe watsinzwe amatora, abantu bakibaza uko yungutse kandi yaratsinzwe!

Museveni yagize ati: “Abaturage ba Uganda bose bazi ko habayeho kwiba amajwi kandi bazi neza ko byakozwe na NUP( Ishyaka rya Bobi Wine) kandi nibo babyungukiyemo.”

Ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora muri Uganda byerekanye ko Museveni ari we watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu ku majwi 58% naho Wine atsindwa ku majwi 35%.

Hari gutegurwa
Aho abaturage bazaba bicaye bakurikirana irahira rya Museveni
TAGGED:AmatorafeaturedKampalaKurahiraMuseveniPerezidaRobertUgandaWine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Aba Maman B’Abapolisikazi Barashimirwa Ubutwari Bwabo Mu Kazi
Next Article Kalindari Y’Abanyarwanda Ba Kera, Mubazi(Calculator)Ya Mbere Mu Mateka…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?