Mu muhango wo guhemba abasoreshwa bitwaye neza mu mwaka wa 2022, kimwe mu bigo byashimiwe ni Airtel- Rwanda, iki kibaka ari ikigo gitanga serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga.
Iki kigo kandi giherutse no gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga buri butangire gukoreshwa kuri uyu wa 20, Ugushyingo, 2022 ubwo abantu bari butangire kureba igikombe cy’isi kiri butangire gukinirwa muri Qatar.
Ni app bise Airtel TV buri butangire gufasha abantu kureba iriya mikino bakoresheje murandasi ya Airtel Kugeza ubu mu Rwanda niyo yihuta kurusha izindi zihakoreshwa.
Iki kigo kandi gisanzwe gitanga na serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari, Fintech, zifasha abakiliya bacyo mu kohererezanya no kwakira amafaranga mu buryo bwa Airtel Money.
Ni n’uburyo butuma ufite uyu murongo, aba ashobora no koherereza amafaranga uwo ashatse wese niyo yaba akoresha undi murongo w’itumanaho mu yemewe mu Rwanda.
Umuhango wo gushimira Airtel Rwanda Ltd wari uyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wari umushyitsi mukuru.
Hari mu muhango wabaye ku nshuro ya 20, ukaba wahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority kimaze gishinzwe.