Inzego z’ubutabera mu Rwanda zivuga ko akamaro k’ubuhuza mu manza Abanyarwanda baburana, harimo no kuzigama amafaranga yari buzakoreshwe mu manza kuva zitangiye kugeza zirangiye.
Imibare itangazwa n’Urukiko rw’ikirenga, ivuga ko hagati y’umwaka wa 2019 n’uwa 2022, imanza 3000 zaciwe binyuze mu buhuza, bituma Frw 11, 133, 217, 956 azigamwa kubera ko atigeze yishyurwa muri iyo kurukuru yo mu nkiko.
Bivuze ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu bindi byagiriye abantu akamaro n’igihugu muri rusange.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo ubwo yatangizaga Icyumweru cyahariwe ubuhuza mu butabera bw’u Rwanda cyatangijwe kuri uyu wa Mbere taliki 20, Werurwe, 2023 yavuze ko na kera na kare Abanyarwanda bagiraga uburyo bwo kwiyunga n’abo bafitanye ibibazo.
Ni amateka yaje no kwifashishwa mu gihe cya Gacaca kugira ngo abishwe n’abiciwe babwizanye ukuri, abagize nabi basabe imbabazi abo bahemukiye.
Nyuma ya Gacaca, abayikurikiraniye hafi bayishimiye ko yatumye imanza zari bumare imyaka myinshi ziburanwa, zaraciwe mu gihe gito.
N’ubwo Gacaca yagize intege nke ku kigero runaka, ariko muri rusange ishimirwa uruhare yagize mu gutanga ubutabera mu Rwanda.
Mu mibanire y’Abanyarwanda kandi hashinzwe n’Urwego rw’Abunzi.
Ni urwego rufite inshingano zireba ibigendanye n’ imbonezamubano kandi abakora muri uru rwego bareba imanza zifite agaciro katarenze Miliyoni Frw 3.
Ku rundi ruhande kandi mu mwaka wa 2018, amabwiriza yagengaga ubuhuza yaravuguruwe ashyirwa ku rwego rwo kuba mu miburanishe y’ibyaha biregerwa mu nkiko.
Intego y’ubutabera bw’u Rwanda ni ugufasha abafitanye ibibazo kwiyunga, bigatuma bakomeza kubana neza n’ubwo hari ibyo babaga bapfa.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nzerilyayo avuga ko ubuhuza buzakomeza kwitabwa ho kugira ngo butange umusaruro bwitezweho.
Yarangije ijambo rye, ashima abafasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo mu nzego zirimo n’urw’ubutabera.