Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Akamaro K’Ubuhuza Mu Rwego Rw’Amafaranga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Akamaro K’Ubuhuza Mu Rwego Rw’Amafaranga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 March 2023 1:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inzego z’ubutabera mu Rwanda zivuga ko akamaro k’ubuhuza mu manza Abanyarwanda baburana, harimo no kuzigama amafaranga yari buzakoreshwe mu manza kuva zitangiye kugeza zirangiye.

Imibare itangazwa n’Urukiko rw’ikirenga, ivuga ko hagati y’umwaka wa  2019 n’uwa 2022, imanza 3000 zaciwe binyuze mu buhuza, bituma Frw 11, 133, 217, 956  azigamwa kubera ko atigeze yishyurwa muri iyo kurukuru yo mu nkiko.

Bivuze ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu bindi byagiriye abantu akamaro n’igihugu muri rusange.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo ubwo yatangizaga Icyumweru cyahariwe ubuhuza mu butabera bw’u Rwanda cyatangijwe kuri uyu wa Mbere taliki 20, Werurwe, 2023 yavuze ko na kera na kare Abanyarwanda bagiraga uburyo bwo kwiyunga n’abo bafitanye ibibazo.

Ni amateka yaje no kwifashishwa mu gihe cya Gacaca kugira ngo abishwe n’abiciwe babwizanye ukuri, abagize nabi basabe imbabazi abo bahemukiye.

Nyuma ya Gacaca, abayikurikiraniye hafi bayishimiye ko yatumye imanza zari bumare imyaka myinshi ziburanwa, zaraciwe mu gihe gito.

N’ubwo Gacaca yagize intege nke ku kigero runaka, ariko muri rusange ishimirwa uruhare yagize mu gutanga ubutabera mu Rwanda.

Mu mibanire y’Abanyarwanda kandi hashinzwe  n’Urwego rw’Abunzi.

Ni urwego rufite inshingano  zireba ibigendanye n’ imbonezamubano kandi abakora muri uru rwego bareba imanza zifite agaciro katarenze Miliyoni Frw 3.

Ku rundi ruhande kandi mu mwaka wa 2018, amabwiriza yagengaga ubuhuza yaravuguruwe ashyirwa ku rwego rwo kuba mu miburanishe y’ibyaha biregerwa mu nkiko.

Intego y’ubutabera bw’u Rwanda ni ugufasha abafitanye ibibazo kwiyunga, bigatuma bakomeza kubana neza n’ubwo hari ibyo babaga bapfa.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nzerilyayo avuga ko ubuhuza buzakomeza kwitabwa ho kugira ngo butange umusaruro bwitezweho.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nzerilyayo

Yarangije ijambo rye, ashima abafasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo mu nzego zirimo n’urw’ubutabera.

TAGGED:featuredFeauredIkirengaPerezidaUbuhuzaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Benshi Bafite Amenyo Arwaye
Next Article Amakipe Ya Polisi Zo Mu Karere Yageze I Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?