Akanama Nkemurampaka Ka MissRwanda 2021 Nta Mugabo Urimo

Abategura Miss Rwanda batangaje urutonde rw’abazaba bagiza akanama nkemurampaka ka MissRwanda 2021

Muri aka kanama,  nta mugabo ugaragaramo kuko kagizwe bose ni abagore.

Abo ni :

1. Maria Yohana Mukankuranga.  Ni Umuhanzikazi ufite ibigwi mu muziki wa kinyarwanda, akaba  n’umutoza w’Itorero ry’Igihugu ry’imbyino za Gakondo.  Si ubwa mbere agaragaye mu bagize Akanama nkemurampaka muri MissRwanda kuko no mu mwaka ushize yari mukanama nkemurampaka mu majonjora y’ibanze.

- Advertisement -
Mariya Yohana

2. Mutesi Jolly: Yabaye MissRwanda mu mwaka wa 2016. Mu mwaka wa 2019 yatowe nk’umukobwa ukoresha cyane imbuga nkoranyambaga kurusha abandi.

Mutesi Jolly

3. Emma-Claudine : Hari abakobwa bamwita Shangazi wabo, akaba ari umwe mu bagore baha abangavu inama zo kwirinda ubusamanyi no kwirinda gutwara inda zitateguriwe ejo hazaza. Niwe  watangije ikiganiro “Imenye nawe” cyatambukaga kuri Radio Salus muri 2005. Yigeze kuba  Shangazi ” muri kinyamakuru cy’abakobwa cyitwa “Ni nyampinga.”

4. Michelle Iradukunda: Ni umunyamakuru kazi w’umunyamwuga  amaze imyaka irenga umunani(8) akora ako kazi.  Yitabiriye amarushanwa menshi y’ubwiza mu mashuri ndetse no ku rwego rw’igihugu. Ubu ni inshuro ya kabiri yinjiye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda.

Michelle Iradukunda bita Michou

5. Pamela Mudakikwa:  Amaze imyaka 10 mu by’itumanaho. Yabikoreye no muri Minisiteri ishinzwe iterambere ry’abagore.

Mudakikwa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version