Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Akazi K’Abakobwa 20 Bazahatanira Ikamba Rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 Ni Kenshi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Akazi K’Abakobwa 20 Bazahatanira Ikamba Rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 Ni Kenshi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 February 2022 5:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Saa cyenda z’amanywa  zirenzeho iminota  micye nibwo abakobwa 20 baherutse gutoranywa ngo bahatire ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 bageze mu Karere ka Bugesera mu mwiherero w’Ibyumweru bibiri aho bazava bitabira irushanwa rya nyuma.

Bakihagera basobanuriwe akazi kabategereje ndetse n’akamaro k’umwiherero.

Off to Nyamata in @BugeseraDistr for a three-week long bootcamp at @palisseNyamata. Parents & guardians of #MissRwanda2022 finalists were briefed on everything related to their participation in the pageant and the importance of the bootcamp.

📸: @EmmanuelRurangw pic.twitter.com/Hlz0KZ0dWY

— Miss Rwanda (@MissRwandaDotRW) February 28, 2022

Ubuzima bw’abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda mu mwiherero bakorera mu Bugesera buba bwihariye.

Mu gitondo bazinduka bagorora ingingo, bakabikora babiyobowemo n’umutoza w’umusore.

Umwaka ushize batojwe n’uwitwa Gaël Girumugisha.

Iyo  bavuye kugorora ingingo bamwe bakomereza mu gikoni gutegurira bagenzi babo ifunguro rya mu gitondo.

Bateka umureti, bagategura umugati, n’ibindi biribwa byoroheje abantu bafata mu gitondo.

Nyuma yo gutekera bagenzi babo, barasangira byarangira bakajya gufata amasomo atandukanye harimo Amateka, Uburere Mboneragihugu n’ibindi.

Ku byerekeye Amateka y’u Rwanda, ab’umwaka ushize bagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, hafi y’aho bacumbitse.

Innocent Ruzigana wabakiriye kuri urwo rwibutso icyo gihe yaberetse ibirugize, amateka yarwo, abasobanurira n’uburyo Abatutsi bahahungiye bishwe n’Interahamwe zari zishyigikiwe n’ubutegetsi bwari ho muri kiriya gihe.

Gusura Urwibutso bijyana no kwibuka ibyabaye ariko bigaherekezwa no kurahirira ko bitazongera kubaho.

Abakobwa bemererwa kujya mu mwiherero kandi bahabwa andi masomo agendana no kwihangira imirimo, kwiyumvamo ko ushoboye, no gutekereza kure.

Ikindi ni uko aba bakobwa batemerewe gukoresha telefoni zabo kenshi nk’uko bisanzwe bizwi ku bakobwa bo mu kigero cyabo.

Bahabwa umwanya muto wo kujya ku mbuga nkoranyambaga ahubwo igihe cyabo kinini bakagikoresha biyitaho mu bumenyi, mu mirire, siporo no ku mubiri.

Muri rusange ubwo nibwo buzima bw’aba bakobwa bategurirwa kuzavamo Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu mwaka abakobwa batsindiye kujya mu mwiherero ni aba bakurikira:

Busi yajyanye abakobwa aho baherutse gutoranywamo 20 muri 50 bazakomeza mu mwiherero

Abakobwa 20 bakomeje mu irushanwa ni Ruzindana Kelia [No 47], Nshuti Divine [No 44], Uwimanzi Vanessa [No 70], Bahali Ruth [No 3], Uwimana Marlene [No 69], Ikirezi Musoni Kevine [No 10], Mutabazi Isingizwe Sabine [No 38], Uwikuzo Marie Magnificat [No 67], Kayumba Darina [No 25] na Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [55].

Abandi ni Kazeneza Marie Merci [No 26], Umuhoza Emma Pascaline [No 53], Keza Maolithia [No 27], Saro Amanda [No 48], Keza Melissa [No 28], Lynda Nkusi [No 43], Muringa Jessica [No 37], Ndahiro Mugabekazi Queen [No 42], Uwimana Jeannette [No 68] na Kalila Leila Franca [No 23].

TAGGED:AbakobwaBugeserafeaturedMissMiss RwandaUmwiherero
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mgr Siliveriyani Nzakamwita Yashyizwe Mu Kiruhuko Cy’Izabukuru
Next Article Gen Muhoozi Kainerugaba Agiye Kugaruka Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?