Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: AKUMIRO: RNC Ivuga Ko u Rwanda Rwahaye Ruswa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

AKUMIRO: RNC Ivuga Ko u Rwanda Rwahaye Ruswa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 March 2022 5:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yari amaze iminsi akora uko ashoboye ngo umubano w’u Rwanda na Uganda wongere ube mwiza, abo muri RNC bavuga ko atabikora kuko yabyibwirije ahubwo ari ruswa yahawe n’u Rwanda.

Lt.Gen. Muhoozi asanzwe kandi ari n’umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano.

Mu Byumweru bicye bishize, yasuye u Rwanda inshuro ebyiri aganira na Perezida Paul Kagame ku ngingo impande zombi zivuga ko zabaye kandi zizakomeza kuba ingenzi mu kongera gusubiza  ku murongo umubano hagati ya Kigali na Kampala.

Umusararuro w’ibiganiro hagati y’impande zombi wabaye uw’uko u Rwanda rwafunguye umupaka wa Gatuna bituma abaturage bo hakurya no hakuno bongera gusurana.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba we yageze n’ubwo aha gasopo abakorera RNC ko badakwiye kuzongera guhirahira ngo bakoresha Uganda mu guhungabanya u Rwanda.

Kuri Twitter yigeze kwandika ati: “  “General Kayumba na RNC yawe , sinzi icyo mupfa n’ab’i Kigali bo muri RPF ( ni ukuvuga ingabo na RPF). Ariko icyo mbabwira ni uko mudakwiye guhirahira ngo muzongere gukoresha Uganda mujya mikino yanyu ya nzikoraho…”

Igikuba cyahise gicika mu banzi b’u Rwanda baba muri RNC ikorera hakurya.

Ntibyaciriye aho kuko amakuru Taarifa ifitiye gihamya avuga ko  bamwe mu ‘bafashamyumvire’ ba RNC barimo n’Abanyarwanda bahise batangira kuvuga ko ibyo Muhoozi ari gukora muri iki gihe atari umutima wo gushaka ko Uganda yongera kubana neza n’u Rwanda.

Ndetse ngo si Se[ Perezida Museveni] wamutumye ahubwo ngo ni ruswa yamuguye neza ituma akorera muri Village Urugwiro ingendo ebyiri zose!

- Advertisement -

Ngo ruswa u Rwanda rwahaye Muhoozi iraremereye cyane k’uburyo ntawayirenza ingohe ngo areke gukora icyo yasabwe!

Abo muri RNC bari gukora biriya bagamije gushyira igihu mu maso y’abakurikiranira hafi ibiri gukorwa ngo Kigali na Kampala byongere bibane neza.

Ni umugambi kandi abawucurira muri Uganda bahuriyeho n’abo bakorana bo muri FDLR baba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ninde ushinja Muhoozi kurya ‘bitugukwaha’ y’u Rwanda?

Mu mwaka wa 2020 ubwo COVID-19 yacaga ibintu, Taarifa yo yakurikiraniraga hafi ibyaberaga n’ahandi ku isi cyane cyane muri Uganda.

Icyo gihe hari umuntu uzi ibikorerwa mu Biro by’Umukuru w’igihugu cya Uganda watubwiye ko benshi mu bakozi b’aho birinda kwinjira cyane mu bibazo by’u Rwanda na Uganda kubera ko bikomeye.

Impamvu yo kubyirinda ngo yari uko bangaga ko hari uwazavuga ngo ‘runaka akora ibi kubera ruswa yahawe na Kigali’

Muri uriya mwaka ibintu byasaga n’ibicecetse mu itangazamakuru ariko bishyushye mu badipolomate kuko babiganiriraga mu gikari.

Uwaduhaye amakuru icyo gihe yadusabye kudatangaza amazina ye.

Vuba aha rero, ni ukuvuga nyuma y’uko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba asuye u Rwanda, Umunyarwanda wigeze no kwandikira ikinyamakuru The New Times witwa  Sulah Nuwamanya yatangiye kuvuga ko Muhoozi aza i Kigali mu buryo bwo gukora ibyo yasabwe kubera ruswa iremereye ab’i Kigali bamuhaye.

Mu kazi ke ko gusiga ibara Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, aba afashijwe n’Umurundikazi witwa Prossy Boonabana.

Taarifa izi neza ko mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye aba bombi bahuye n’abantu baba muri Uganda baravuye mu Rwanda kubera impamvu zirimo no kujya gushaka amaramuko babasaba amafaranga nyuma yo kubizeza ko bazabavugira kwa Muhoozi ntabasubize i Kigali ngo kuko Kigali irabashaka.

Nuwamanya na Boonabana nibo kandi bavuga ko Kigali  yahaye Muhoozi amafaranga menshi kandi aba bombi bakomeje kubona amafaranga bahabwa na bamwe mu bashyigikiye RNC barimo abo muri FDLR baba mu Burayi kugira ngo bakomeze akazi ko kuryanisha u Rwanda na  Uganda no gufasha imitwe iri muri DRC.

Ibi byemezwa na bamwe mu baduha amakuru bakorera muri Kampala.

Abasomyi ba Taarifa kandi bagomba kumenya ko n’ubwo ubuyobozi bwa Uganda bwigeze gutangaza ko bwahagaritse imikorere y’umuryango witwa Self-Worth Initiative, uyu ukaba ari wo RNC yacishagamo amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa byayo, abawuyobora ari bo Nuwamanya na Boonabana, bo bemeza ko ugikora.

Abaduha amakuru bavuga ko Nuwamanya na Boonabana babwira abayoboke babo ko n’ubwo Muhoozi ari gukora biriya, ngo badakwiye gucika intege kuko Se[Perezida Museveni] we atamushyigikiye.

Mu yandi magambo, bivuze ko ibyo Lt Gen Muhoozi akora ntaho biba bihuriye n’ibyo Se ashaka!

Nuwamanya abwira abamwemeye ko bagombye gukomereza aho, bakifatanya mu buryo burambye kandi ngo umuryango Self-Worth Organization urahari uzabafasha.

Nuwamanya na Boonobana bafashije na bamwe mu barwanyi ba FDLR baba muri Uganda kubona irangamuntu z’aho, ibi byakozwe k’ubufatanye na bamwe mu bakora mu Rwego rwa Uganda rw’Abinjira n’Abasohoka.

N’ikimenyimenyi Nuwamanya wahoze akorera The New Times, ajya kuva mu Rwanda ajya muri Uganda nta rangamuntu n’urupapuro rw’inzira yajyanye.

Bivuze ko ibyo akoresha muri Uganda muri iki gihe ari ibyo yahawe n’abakora muri ruriya rwego nyuma yo kubaha ruswa.

Ikindi ni uko abamuhaye biriya byangombwa binyuze mu kubaha ruswa, ari bo bakomeje gukorana nawe kugeza n’ubu.

Nibo yifashisha kugira ngo borohereze abakozi ba Nuwamanya barimo n’abarwanya u Rwanda kubona impapuro z’inzira cyangwa irangamuntu ya Uganda.

Nuwamanya yagize n’uruhare rutaziguye mu guhuza ibikorwa by’abagize itsinda rito  ryitwa Abaryankunda rikorera i Kampala.

Abo Baryankuna nibo bigeze gushaka gukorana na Ntamuhanga Cassien mu mwaka wa 2020 abisabwe na Nuwamanya ariko arabyanga.

Abakora mu Rwego rwa Uganda rw’Abinjira n’Abasohoka nibo bahaye Nuwamanya urupapuro rw’inzira rukoreshwa mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Icyakora, nta kabura imvano!

Kuba Boonabana yarahawe n’ubutegetsi bw’i Kampala abamurinda, nawe agomba kubyitwaza akereka abandi ko uhagarikiwe n’ingwe avoma!

We na Nuwamanya bazakomeza gukoresha igikundiro bafite imbere ya bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda kugira ngo babwire abantu ko kubayoboka ari byiza, ko bazashyigikirwa.

Uyu ni nawo uzakomeza kuba umuvuno bazakoresha kugira ngo bashake kandi batoze abashaka guhungabanya u Rwanda.

Umutekano Boonabana yishimira muri iki gihe, yawuhawe n’abahoze ari abayobozi muri CMI yari iyobowe na Gen Abel Kandiho.

Ikindi ariko ni uko muri rusange, abantu bacye bari mu butegetsi bw’i Kampala ari bo bashyigikiye Nuwamanya na Prossy Boonabana.

 

TAGGED:baBoonabanaFDLRfeaturedKagameKainerugaMuhooziNuwamanyaRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Ingabo Z’u Burusiya Ntakiboneka Mu Ruhame, Bikekwa Ko Afunzwe
Next Article Perezida wa Zimbabwe Yatangije Inama Yahuje Abashoramari B’u Rwanda Na Zimbabwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?