Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Akurikiranyweho Gutuka Perezida Tshisekedi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Akurikiranyweho Gutuka Perezida Tshisekedi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 September 2022 2:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo haravugwa dosiye y’umugabo witwa Jean-Pierre Lisanga Bonganga wahoze ari Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Inteko ishinga amategeko (Ministre des Relations avec le Parlement) yagejejwe mu butabera akurikiranyweho kubahuka Umukuru w’Igihugu no gukwiza impuha.

Ku rundi ruhande, uyu mugabo avuga ko ibikubiye mu idosiye aregwa, atari cyo kibazo mu by’ukuri ahubwo ngo araryozwa ko ashyigikiye ibyo Martin Fayulu utavuga rumwe na Tshisekedi aherutse gutangaza by’uko Abadepite  ba DRC bahembwa amafaranga menshi arimo n’ayo bigenera yose hamwe akagera cyangwa akarenga $21,000 ku kwezi.

Mu idosiye imushinja, handitsemo ko ubwo Tshisekedi yatangazwaga ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2019, Bonganga yatangaje ko atari we mu by’ukuri utegeka igihugu, ahubwo ko ‘akorera mu kwaha’ kwa Joseph Kabila.

Jean-Pierre Lisanga Bonganga

Ibi biri mu ngingo zigize ikirego ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika bukorera i Kinshasa bwagejeje mu rukiko burega Jean-Pierre Lisanga Bonganga.

Bonganga we avuga ko kiriya kirego gishingiye ku mpamvu za Politiki.

Ngo ntabwo aregwa kubera ko yakoze icyaha cyo gutuka Umukuru w’Igihugu nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.

Ati: “ Ni ikirego gishingiye ku mpamvu za Politiki kandi ntibikwiye ko ubutabera  bukoreshwa amakosa bene aka kageni.”

Ni ibintu yakoze muri Nzeri, 2019 ariko akibaza impamvu bigarutse muri iki gihe ni ukuvuga  hashize igihe gito atangaje  ko ashyigikiye ibyo Fayulu yavuze yamagana iby’Abadepite bo mu ishyaka rya Tshisekedi birunzeho umushahara uva mu misoro y’abaturage no mu nguzanyo igihugu cyaka abanyamahanga.

Fayulu avuga ko Abadepite ba DRC bari mu bigenera imishahara k’uburyo bageza cyangwa bakarenza $21,000 ku kwezi

Asanga bidakwiye ko muri iki gihe iriya ‘affaire’ igarurwa kandi uko ibintu bimeze muri iki gihe ntaho bihuriye n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2019.

TAGGED:AmatoraDRCFayulufeaturedTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubusitani Bwo Kwibuka: Ikimenyetso Cy’Uko u Rwanda Rwongeye Kwiyubaka
Next Article U Rwanda N’u Bufaransa Turi Kwandika Amateka Mashya- Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?