Akurikiranyweho Gutuka Perezida Tshisekedi

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo haravugwa dosiye y’umugabo witwa Jean-Pierre Lisanga Bonganga wahoze ari Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Inteko ishinga amategeko (Ministre des Relations avec le Parlement) yagejejwe mu butabera akurikiranyweho kubahuka Umukuru w’Igihugu no gukwiza impuha.

Ku rundi ruhande, uyu mugabo avuga ko ibikubiye mu idosiye aregwa, atari cyo kibazo mu by’ukuri ahubwo ngo araryozwa ko ashyigikiye ibyo Martin Fayulu utavuga rumwe na Tshisekedi aherutse gutangaza by’uko Abadepite  ba DRC bahembwa amafaranga menshi arimo n’ayo bigenera yose hamwe akagera cyangwa akarenga $21,000 ku kwezi.

Mu idosiye imushinja, handitsemo ko ubwo Tshisekedi yatangazwaga ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2019, Bonganga yatangaje ko atari we mu by’ukuri utegeka igihugu, ahubwo ko ‘akorera mu kwaha’ kwa Joseph Kabila.

Jean-Pierre Lisanga Bonganga

Ibi biri mu ngingo zigize ikirego ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika bukorera i Kinshasa bwagejeje mu rukiko burega Jean-Pierre Lisanga Bonganga.

Bonganga we avuga ko kiriya kirego gishingiye ku mpamvu za Politiki.

Ngo ntabwo aregwa kubera ko yakoze icyaha cyo gutuka Umukuru w’Igihugu nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.

Ati: “ Ni ikirego gishingiye ku mpamvu za Politiki kandi ntibikwiye ko ubutabera  bukoreshwa amakosa bene aka kageni.”

Ni ibintu yakoze muri Nzeri, 2019 ariko akibaza impamvu bigarutse muri iki gihe ni ukuvuga  hashize igihe gito atangaje  ko ashyigikiye ibyo Fayulu yavuze yamagana iby’Abadepite bo mu ishyaka rya Tshisekedi birunzeho umushahara uva mu misoro y’abaturage no mu nguzanyo igihugu cyaka abanyamahanga.

Fayulu avuga ko Abadepite ba DRC bari mu bigenera imishahara k’uburyo bageza cyangwa bakarenza $21,000 ku kwezi

Asanga bidakwiye ko muri iki gihe iriya ‘affaire’ igarurwa kandi uko ibintu bimeze muri iki gihe ntaho bihuriye n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2019.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version