Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Al Shaabab Yakoresheje Amajerekani Mu Gitero Cyahitanye Abantu 15
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Al Shaabab Yakoresheje Amajerekani Mu Gitero Cyahitanye Abantu 15

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 August 2022 7:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inzego zishinzwe umutekano muri Somalia zatangaje ko nyuma y’igitero cyagabwe na Al Shabaab mu masaha macye ashize, aba barwanyi bakoreshje amajerekani bayashyiramo ibiturika bagabishije igitero kuri Hotel yitwa Hayat Hotel iri Mogadishu.

Ni Hoteli isurwa n’abanyacyubaho benshi bakomeye muri Somalia.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano avuga ko abantu 15 ari bo bahasize ubuzima.

Mu rwego rwo kujijisha abashinzwe umutekano baba bari maso, abarwanyi ba Al Shaabab bakoresheje amajerekani azirikishije imikoba, abayabonye bagira ngo ni ibindi batwayemo.

Ni amayeri yaje gutanga umusaruro kubera ko bariya barwanyi baje kugera ku ntego yabo, binjira muri Hoteli bahaturikiriza igisasu.

Ibi  bisasu bitezwe mu buryo busa n’ubufifitse nibyo bakoresheje no mu mwaka wa 2010 ubwo abarwanyi ba  Al Shaabab bagabaga igitero i Kampala muri Uganda.

Ni ibisasu abashinzwe umutekano bita IEDS( Improvised Explosive Devices).

ChimpReports ivuga ko abo muri ADF nabo babikoresheje mu mwaka wa 2021 ubwo bagabaga ibindi bitero muri Kampala.

Polisi y’u Rwanda nayo hari abo yafashe bari bakoze ibisasu byo muri buriya bwoko ngo babiturikirize muri Kigali City Tower.

Akenshi biriya bisasu biba ari uruvange rw’ibintu bityaye, birimo intsinga zikoranaho bigatera amashanyarazi nayo akivanga n’umwuka wa oxygène uba uri kumwe n’undi bita hydrogen peroxide, ifumbire na lisansi.

Iyo bituritse bizamura kabutindi y’umwotsi n’umuriro n’ingufu zihambaye zikwirakwiza bya byuma bikebana nk’inzembe, imisumari… byose bikaboneza mu nyama z’abantu biturikirijwe iruhande.

Iyo hatagize uhita ahagwa ako kanya, yicwa n’ibikomere mu masaha akurikiraho.

TAGGED:Al ShaababIbisasuPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Itegeko Ry’ u Rwanda Rihana Ibiterasoni Ribisobanura
Next Article Gasabo: Yabyaye Abana Batatu Abura Amashereka Abahagije, Arasaba Ubufasha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?