Imvura Mu Mpera Za Mata Izaba Iringaniye- Meteo Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Imvura izagwa izaba ingana n'isanzwe igwa mu gihe nk'iki. Ifoto: VOA.

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere, Meteo-Rwanda, gitangaza ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata 2026, ni ukuvuga guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 21 kugeza ku ya 30, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 32 na 110, ikaba iri mu kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice.

Meteo itangaza ko ubusanzwe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe iba  iri hagati ya milimetero 32 na 110.

Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu (3) n’itandatu (6) bitewe n’imiterere ya buri hantu.

Imvura iteganyijwe muri iki gihe izaturuka ahanini ku bwiyongere bw’ubuhehere bw’umwuka buturuka ku miyaga iva mu Burengerazuba bw’Inyanja y’Ubuhinde yerekeza mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe  muri icyo gihe buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 29, naho ubwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.

Umuyaga uteganyijwe izaba uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *