Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Algeria yatangaje ko bacanye umubano na Maroc, bayishinja ibikorwa by’ubushotoranyi ku gihugu cyabo.
Minisitiri Ramtane Lamamra yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 24 Kanama, avuga ko ari icyemezo bahisemo gufata kandi kigomba guhita gitangira gukurikizwa.
Maroc na yo ntiyatinze gusubiza, isohora itangazo ivuga ko ari icyemezo kidafite ishingiro, itesha agaciro ibyo Algeria iyishinja.
Minisitiri Lamamra yagize ati “Amateka agaragaza neza ko Ubwami bwa Maroc butigeze bugoheka mu bikorwa by’ubushotoranyi kuri Algeria.”
Yavuze ko icyo gihugu baturanye cyakomeje kugira uruhare mu bibazo biri muri Algeria, kigateza ibibazo aho guharanira ko habaho ukwishyira hamwe.
Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, aheruka kuyobora inama nkuru y’umutekano, ari nayo yafatiwemo icyemezo cyo kongera gusuzuma neza umubano bafitanye na Maroc.
Mu cyumweru gishize Algeria yashinje Maroc kuba inyuma y’inkongi yatangiye ku wa 9 Kanama, yangije hegitari nyinshi z’ishyamba ndetse ihitana abantu nibura 90 barimo abasirikare basaga 30, mu gace ka Kabylie.
Ni ibikorwa byitiriwe umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba muri Algeria, Mouvement pour l’autodétermination de la Kabylie (MAK), ubuyobozi bw’icyo gihugu buvuga ko uterwa inkunga na Maroc.
Minisitiri ushinzwe dipolomasi ya Algeria kandi yashinje Maroc kuba yaragize uruhare mu kuneka abayobozi babo.
Yanayishinje ko yananiwe inshingano zayo, harimo izijyanye na Sahara Occidental, aho Algeria ishyigikiye Front Polisario ishaka ko aho hantu higenga nk’igihugu, mu gihe Maroc ivuga ko ari igice cy’ubutaka bwayo.
Maroc niyo igenzura hafi 80 % by’icyo gice, mu gihe iriya Polisario ishaka ko higenga ifite ibirindiro muri Algeria.
Nubwo byatangajwe ko ibyo bihugu byombi bicanye umubano, ntabwo ibiro by’ababihagarariye byahise bifungwa.
Algeria yahise inatangaza ko igiye gukaza umutekano ku mupaka wayo na Maroc mu burengerazuba.
Umupaka hagati y’ibihugu byombi ufunze kuva mu mwaka wa 1994.