Algérie Nticana Uwaka Na Leta Ziyunze Z’Abarabu

Abakurikiranira hafi politiki y’ibihugu by’Abarabu bavuga ko guhera mu mwaka wa 2021, hari umwuka mubi hagati ya Leta ziyunze z’Abarabu n’igihugu cya Algérie( nacyo cy’Abarabu).

Uko iminsi yahitaga indi igataha, buri gihugu cyabaga gifite icyo gishinja ikindi ariko bibanza gukorwa mu ibanga, bucece!

Icyakora biherutse gufata indi ntera mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Kuva icyo gihe ab’i Abou Dhab bashinja Algérie kubangamira inyungu zabo n’aho ab’i Alger bakavugaga ko Leta ziyunze z’Abarabu bari gukorana na Maroc na Israel kugira ngo babangamira Algerie.

- Advertisement -

Muri uko kuyibangamira ngo harimo no gushaka guhungabanya umutekano wayo.

Bivugwa ko Algerie ikorana bya hafi na Turquie, Qatar na Iran mu gihe Leta zunze ubumwe z’Abarabu zo zikorana na Israel na Maroc.

Ahandi ibi bihugu bitumvikana, nk’uko RFI, ibivuga no ku bibera muri Libya.

Abu Dhabi ishyigikiye Marchal Haftari ufite igice kinini cy’Uburasirazuba bwa Libya mu gihe Alger ishyigikiye abari ku butegetsi mu Murwa mukuru Tripoli.

Perezida wa Algeria Abdelmadjid Tebboune
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version